Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Kamena 2017 Abikorera b'Akarere ka Gakenke bakoreye urugendoshuri mu karere ka Rutsiro.

 

Uru rugendoshuri rwari rugamije kwirebera aho Akarere ka Rutsiro kageze mu iterambere n'ibanga gakoresha kugira ngo kabashe kugera ku bikorwa by'indashyikirwa kamaze kugeraho.

 

Iri tsinda ry'abantu 49 ryari riyobowe n'umuyobozi w'ishami rishinzwe guteza imbere ishoramari n'umurimo (BDE) mu Karere ka Gakenke ryakiriwe n'Umuyobozi Wungirije ushinzwe ubukungu w'Akarere ka Rutsiro Bwana Gakuru Munyakazi Innocent.

 

Mu bikorwa basuye harimo Ibiro by'Akarere biteye ubwuzu, Guest House y'Akarere ibereye gusurwa, n'Uruganda rw'ubuki rwuzuye muri Rutsiro akazaba ari na rwo ruganda rumwe rukumbi rubarizwa mu Rwanda rutunganya ubuki bufite ubudasa n'ubundi.

 

Gakuru M. Innocent, Umuyobozi w'Akarere Wungirje Ushinzwe ubukungu, yasobanuye ko kugera ku bikorwa nk'ibi bisaba ibitekerezo bihamye, ubwitange, umuhate n'umurava, no gukunda igihugu bidasanzwe.

 

Yakomeje abasobanurira ko ibikorwa nk'ibi bitapfa kugerwaho mu gihe gito cyane ari kandi ko abayobozi bakwiye kwihangira igihe uko cyareshya kose bakagera ku ntego bagambiriye.

 

Kuri ubu, Rutsiro ikaba yishimira ko yesheje umuhigo wo kugira inyubako yifuza ko yashyirwa muri hoteli z'inyenyeri eshatu. Iyi hoteli ikaba yitezweho kuba igisubizo ku bukerarugendo, kuba imbarutso y'iterambere rirambye ry'Akarere ka Rutsiro.

 

Abagize itsinda batashye ubona bifuza kwigumira i Rutsiro bagakomeza kwirebera ibikorwa by'Iterambere Akarere gakomeje kugenda gahiga utundi.

 

 

Share Button