Uyu munsi ku wa Kane tariki ya 29.06.2017 abadepite babiri basuye ikigo cy'amashuri cya Bugarura bagiha Laptops 100.

aaa

Uyu muhango kandi, usibye aba badepite, Munyangeyo Theogene na Hon.Murekatete Marie Therese, witabiriwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Rutsiro, Niyonzima Tharcisse, ndetse n'intumwa y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe uburezi (REB), Nyangoma Vicentia, abarezi n'abanyeshuri b'iki kigo kimwe n'ababyeyi barera kuri iki kigo.

 

Mu ijambo ryabo, abadepite bavuze ko izi mudasobwa zatanzwe ari ikimenyetso kigaragara k'imiyoborere myiza kandi ko zije muri gahunda yo kongera ireme ry'uburezi hakoreshwa ikoranabuhanga. Kandi nk'uko imvugo ari yo ngiro, ko bazitanze mu gusohoza amasezerano bari barahaye iki kirwa ubwo bagisuraga mu bihe bishize.

 

Umunyamabanga Nshingwa bikorwa w'Akarere, Niyonzima Tharcisse, yasabye abanyabugarura kwita kuri izi mashini, bakazicungana ubushishozi buhagije bazirinda bene ngango. yabasabye kuba intore bagakomeza kurinda ibyiza igihugu kigenda kigeraho umunsi ku munsi.

 

Umuyobozi w'ishuri, yagaragaje ko ari iby'agahebuzo kubona komputa nk'izi i Bugarura. yasezeranyije ko bagiye kubyaza aya mahirwe umusaruro bongerera abana ubumenyi mu ikoranabuhanga.

 

Abaturage bo bavuze ko kuba abayobozi bahura n'abaturage ari ikimenyetso cy'ubuyobozi bukunda kandi bwita ku baturage.

 

Kuri ubu, ikigo cya Bugarura kibarizwa ku kirwa cya Bugarura gituwe n'abaturage basaga 3000, kibarurirwaho abanyeshuri 720 biga mu mashuri abanza no mu myaka 12 y'ibanze.

aaaaa

aaaa aaaaaa aaaaaaa aaaaaaaa

aa

Share Button