Abashyitse berekwa inyubako ya Guest House y'akarere ka Rutsiro

Aha abashitsi baratambagizwa inyubako ya Tribune Mukebera-Rutsiro

Kumurikira abaturage ibikorwa bibakorerwa, ni umuco mwiza kuko bikuraho icyo twakwita ingeso y’abaturage yo  kwita igikorwa icya rwiyemezamirimo, wagikoze ni ubwo aba yaragikoreye abo baturage ahawe isoko n’urwego rwa Leta.

Uwo muhango niwo wabereye mu Karere ka Rutsiro kuri uyu wa kane tariki ya 7 Werurwe 2013,wibanda mu Murenge wa Mushubati wo muri aka Karere ka Rutsiro.Aha muri uyu Murenge ahiganje ibikorwa byatewe inkunga n’ikigo cya Leta gishinzwe gutsura amajyambere y’Uturere n’Umujyi wa Kigali, ,kikaba cyabimurikiye abaturage  bo bagenerwa bikorwa ngo bamenye ko ari ibyabo banabyiteho.

Mu bikorwa byamuritswe harimo inyubako ya Hoteri y’Akarere izwi ku izina rya “Guest House y’Akarere ka Rutsiro” izatwara akayabo ka  miliyari imwe na miliyoni zisaga Magana abiri azagenda kuri iki gikorwa,ikazafasha abasura aka karere n’abakerarugendo  ubusanzwe bajyaga kurara I Karongi kubona amacumbi,harimo inzu yo kuraramo ku kigo cy’Urwunge rw’amashuri rwa Bumba yatwaye amafaranga y’u Rwanda  angana na miliyoni mirongo itandatu n’umunani kuri ubu ifasha iki kigo gucumbikira abanyeshuri basaga Magana abiri kandi yubatse k’uburyo bujyanye n’igihe,hari stade ya Mukebera iracyari kubakwa ariko izatwara amafaranga y’u Rwanda miliyoni zirenga ijana,imihanda yubakwa n’isanurwa  muri aka karere izatwara miliyoni zirenga ijana ,amaterasi  mu Karere azatwara miliyoni zisaga Magana abiri n’ibiro by’Umurenge wa Mushubati ubu bikorerwamo byatwaye miliyoni mirongo itanu n’enye.Ibi byose byamurikiwe abagenerwa bikorwa.

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango Bwana Kayira Fideli wari uhagarariye ikigo cy’igihugu gitsura amajyambere y’Uturere n’umujyi wa Kigali ,mu ijambo rye yagize ati”Ibi bikorwa si ibyacu nk’ikigo cy’igihugu gitsura amajyambere y’Uturere n’Umujyi wa Kigali,ahubwo  ni ibyanyu ndetse n’ibindi tutaberetse ariko muzi ko bibaho nk’ubudehe  n’ibindi.. nimwe mugomba kubibungabunga mukabirinda icyabihungabanya,ndetse hagira aho mubona ko hagiye kwangirika,mukahasanura vuba hatankirika cyane kandi tuzakomeza kubaba hafi igihe namwe muzagaragaza ko ibikorwa bibakorerwa mwabigize ibyanyu

Abandi bose bavuze bagiye bashima cyane ibi bikorwa nicyo bateganya kuzagezwaho nabyo dore ko hari n’umuriro w’amashanyarazi ukwirakwizwa mu giturage.Ibi birori byabaye uruhurirane rw’ibikorwa binyuranye harimo ukwezi kw’imiyoborere ,ibikorwa by’intore ,kumurika ibikorwa by’ubukorikori n’ibindi.

NIYONTEZE Jotham

PRO RUTSIRO

Share Button