Icyumweru cy'ubumwe n'ubwiyunge mu Karere ka Rutsiro cyatangiye ku wa Gatandatu tariki ya 30 Nzeri kikazasoza ku wa Gatandatu tariki 07 Ukwakira 2017.

Iki Cyumweru, Akarere kakaba karagiteguye ku buryo buhagije.

Tariki ya 13 Nzeri 2017, itsinda riyobowe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Butasi Jean Herman, basuye Gereza ya Nyakiliba baganira n'abafungwa n'abagororwa babarizwa muri iyi Gereza hagamijwe kureba niba hari amakuru babifite yafasha mu nzira y'ubumwe n'ubwiyunge.

Icyo  gihe, Umuyobozi w'Akarere Wungirije yasabye abagororwa kugira uruhare mu kubaka ubumwe bw'abanyarwanda batanga amakuru yerekeye Jenoside cyane cyane ahaba hakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro.

Muri iki cyumweru, cyatangijwe ku rwego rw'Akarere n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu kuri uyu wagatandatu mu muganda usoza ukwezi, hateganyijwe ibiganiro bitandukanye byo gukangurira abaturage gukomeza gusigasira ubumwe bw'abanyarwanda mu midugudu, mu mashuri, mu bikorera no mu nzego z'imirimo.

Buri muturage by'umwihariko wa Rutsiro akaba asabwa kuzagira uruhare yitabira ibiganiro byose uko byateganyijwe. Bakwiye kugira kandi uruhare mu bikorwa bizajyana n'iki cyumweru harimo gutoranya abarinzi b'igihamgo n' igitaramo cy'ubumwe n'ubwiyunge mu mashuri

Share Button