Mu rwego rwo kwihaza mu biribwa, cyane cyane ku ku musaruro w'amafi aboneka mu liyaga cya kivu, Akarere ka Rutsiro kiyemeje guteza imbere ubworozi bw'amafi hifashishijwe za kareremba.

aaaaaaia.jpg


Coperative des Pêcheurs de Gihango Kundumurimo, COPEGIKU, ni imwe yafashe iyambere itangira umushinga wo gukoresha za kareremba mu rwego rwo kwiteza imbere.

 

Iyo koperative, ikaba ku ikubitiro igiye gukoresha kareremba 15, igaterwa inkunga na Word Vision, babifashijwemo na kompanyi Baraka isanzwe ifete inararibonye mu bworozi bw'amafi aho isanzwe ikorera mu Karere ka Karongi.

 

Kareremba imwe muri izi zashyizwe mu kiyaga cya kivu, ishobora kororerwamo amafi agera ku 2000.

 

Nk'uko byatanganjwe n'Umuyobozi wa Baraka, aya mafi ngo iyo uyoroye uba wizeye inyungu kuko adakunda gupfa cyane kuko adashobora kurenga 10% yagira impanuka zitandukanye.

 

Umuyobozi w'ishami ry'ubuhinzi mu karere, Munyamahoro Patrick, yasabye iyi koperative kudapfusha ubusa aya mahirwe babonye, bakabyaza umusaruro ufatika izi kareremba bazicungira umutekano uhagije.

aaaaaaja.jpg

Share Button