Uyu munsi ku biro by'Akarere ka Rutsiro hateraniye inama y'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iteganyagihe (Rwanda Meteorology Agency) iyobowe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Ubukungu n'Iterambere ry'Akarere.

aaaaaafa.jpg

Iyi nama yitabiriwe n'abakozi batandukanye b'Akarere ka Rutsiro, Inzego z'umutekano, Croix Rouge, n'abahagarariye abahinzi borozi muri buri mu renge ugize Akarere ka Rutsiro.

Impuguke z'iki kigo zari ziyobowe na Bwana Innocent Twagirayezu.

Izi mpuguke zasobanuriye abitabiriye inama byimbitse imikorere n'imiterere y'iki kigo zinatangazako impavu nyamukuru y'iyi nama ari ugusangira amakuru y'iteganyagihe kugira ngo abahinzi n'abafite aho bahuriye n'ubuhinzi bazabashe kubona umusaruro ushimishije muri iki gihembwe k'ihinga, ari ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iteganyagihe kise "Umuhindo" gitangira mu 9 kikagera mu 12.

Abitabiriye inama basabwe gufata ingamba zijyanye n'ubuhinzi bashingiye ku byo iteganyagihe ryagaragaje mu rwego rwo kubasha guhangana n'ingaruka z'ibiza za komoka ku mvura cyangwa imihindagurikire y'ibihe muri rusange.

Iki kigo cyagaragaje ko imvura izaboneka neza ndetse ikaba yanakwiyongera mu karere ka Rutsiro.

Mu rwego rwo kuba hari andi makuru ajyanye n'uko ikirere gihagaze, abitabiriye inama bahawe umurongo utishyurwa umuntu yabasha guhamagaraho ari wo nomero  6080MTN (Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iteganyagihe) na 170MTN (MIDMAR).

Umwe mu bagize itsinda ry'impuguke yagize ati: "Kugira ngo umuntu abashe kongera umusaruro we wa buri munsi akwiye guKoresha amakuru yubumenyi bw'ikirere mu igenamigambi ry'ibikorwa bye bya buri munsi."

Mu ijambo rye, Umuyobozi w'Akarere Wungirije, yagize ati:"Iteganyagihe ni ubuzima. Ni bwo buzima tubamo bwa buri munsi. Ibikorwa byubuhinzi byose bijyana nuko dufite imvura."

Yabwiye abitabiriye inama ko bakwiye gushishikariza abahinzi gutera vuba ndetse nabatararangiza guhinga bakagira vuba, bagatera.

Yashimiye izi mpuguke  abwirako ibiganiro nkibi byerekana buryo ki abantu bakwiye kwitwara bitewe n'igihe bagezemo.

Umuyobozi kandi yaboneyeho yibutsa abashinzwe ubuhinzi mu mirenge kuba maso bagacungira hafi ibihingwa bikarindwa icyonnyi cya Armyworm kuko hari aho cyongeye kugaragara. Abagoronome bakwiye gutanga amakuru hakiri kare, aho kigaragaye kikarwanywa hakiri kare.

Umuyobozi kandi yijeje abashyitsi ko aya makuru arebana n'iteganyagihe agiye gufasha mu buhinzi bw'Akarere.

aaaaaaga.jpgaaaaaaha.jpg

Share Button