Ku bufatanye n'Akarere, uyu munsi mu Karere ka Rutsiro hatangijwe imishinga 3 izashyirwa mu bikorwa n'umuryango utegamiye kuri Leta Handicap International.

aaaaaala.jpg

Iyi mishinga uko ari 3: Kwita ku buzima bw'umubyeyi n'umwana no kurwanya indwara y'igicuri, Iterambere ridaheza no kunganira abafite ubumuga kugira uruhare mu muryango Nyarwanda, Guteza imbere serivisi zihariye z'ubuvuzi bwunganira abafite ubumuga mu Rwanda, ikaba iri muri gahunda izamara imyaka 5 ya Handicap International mu karere ka Rutsiro nk'uko byatangajwe muri iyi nama yo kuyitangiza nk'uko byagarutsweho mu nama yari iyobowe na Bwana Butasi Jean Herman, Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza mu Karere ka Rutsiro.


Odette Nyiransengimana, wari uhagarariye Umuryango HandCap International, yavuze ko Akarere ka Rutsiro gafite amahirwe yo gukorerwamo n'iyi mishinga kuko bizafasha abaturage bako mu guhindura ubuzima bwabo hahabwa amahirwe abantu bafite ubumuga.

 

Iyi mishinga ikaba izakorana na serivisi nyinshi zitandukanye harimo ubuzima, uburezi n'imyidagaduro.


Iyi mishinga izashyirwa mu bikorwa hashyirwaho amatsinda y'abantu bafite ubumuga agera kuri 13.

 

Asoza inama, Umuyobozi w'Akarere Wungirije, yashimiye abafatanyabikorwa byumwihariko Handicap International, asaba abitabiriye inama kugira ibi bikorwa ibyabo.

 

Yagize ati: "ntabwo dushobora kwizera ejo hazaza tutita kubuzima".  "Yibukije ko serivisi ari uburenganzira bwa muntu ko Akarere katifuza umuntu n'umwe wo kwairana undi, yaba afite ubumuga cyangwa ntabwo afite, uburyo burimo agasuzuguro."

aaaaaala.jpg

Share Button