congonil.jpg

Urwanda rw'ejo ruratanga ikizere cy'ejo heza. Aba banyeshuri ni abo muri GS  Congo Nil, yo mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Gihango  basuwe n'intumwa za Mineduc (Minisiteri y'Uburezi), Habimana Jacques na Kayitaba Abdu.

 

Mu muhango wayobowe n'Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emérence, izi ntumwa zasuye iki kigo mu rwego rwo gutangiza igikorwa cy'ubukangurambaga bugamije kuzamura ireme ry'uburezi mu mashuri y'u Rwanda.

 

Uyu muhango kandi witabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage Butasi Jean Herman, Umuyobozi w'Ingabo mu Karere ka Rutsiro  Mjr Ntaganda Gonzague, n'  Umuyobozi wa Polisi mu karere SSpt Steven Gaga.

 

Ubu bukangurambaga bukaba bwaratangiye ejo hashize tariki ya 05/02 bukazarangira tariki ya 16/02/2018.

 

Bikaba biteganyijwe ko buzakorerwa mu bigo by'amashuri 20, bibiri muri buri murenge bibarizwa mu Karere ka Rutsiro, akaba ari nako bizagenda no mutundi turere kubera ko ubu bukangurambaga buri gukorwa mu gihugu hose.

 

Nyuma yo gusura ibigo bya GS Gakeli na Mungoti byombi bibarizwa mu murenge wa Rusebeya, uyu munsi wa 2 hakaba hasuwe GS Congo Nil na Ruhingo byo mu murenge wa Gihango. 

 

Ubu bukangurambaga buzibanda ku ngingo zirimo kurwanya ibiyobyabwenge mu mashuri, ubwitabire bw'abanyeshuri mu mashuri, kurwanya gutwita kw'abangavu, uko isuku iteye mu bigo by'amashuri, imyigire n'imyigishirize by'abanyeshuri.

 

Mu butumwa bwatanzwe buri wese yasabwe kugira uruhare kugirango Ireme ry'uburezi twifuza rigerweho. By'umwihariko, abanyeshuri bibukijwe ko aribo Rwanda rwejo bityo ko bafite uburenganzira bwo kumenya, ibyo badasobanukiwe bakabibaza hakiri kare. Basabwe kandi kwirinda kwijandika mu ngeso zitandukira indangagaciro nyarwanda

 
Abarezi n'abahagarariye ababyeyi bo basabwe kwita kumicungire y'ibigo no kumyigishirize n'imyigire y'abanyeshuri.

 

Iki gikorwa kikaba gikomeje kugera tariki ya 16/02/2018 gisoza.

gakeli.jpgrefe.jpg

Share Button