aaaaamaa.jpg

Uyu munsi tariki ya 08 Gashyantare 2018 mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Rutsiro habereye inama yahuje Itsinda ry'Abadepite n'Ubuyobozi bw'Akerere ka Rutsiro.

 

Iri tsinda ry'Abadepite ribarizwa muri Komisiyo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu, ryari riyobowe na Hon. Kayitare Innocent rigamije kureba uburyo Akarere ka Rutsiro gakoresha Ingengo y'imari kagenerwa.

 

Nyuma yuko Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Rutsiro, Niyonzima Tharcisse, agaragariza abitabiriye inama uburyo ingengo y'imari y'Akerere ikoreshwa,  abadepite banyuzwe n'uburyo Akarere ka Rutsiro gakoresha ingengo y'imari.

 

Nk'uko Niyonzima Tharcisse yakomeje abisobanura, yagaragaje ko ingengo y'imari y'Akarere ituruka ahantu hatandukanye harimo amafaranga atangwa na za Minisiteri (block grant), amafaranga atangwa n'abaterankunga (external grant), n'amafaranga akarere kiyinjiriza (aturuka mu misoro y'Akarere).

 

Iyi ngengo y'imari ikoreshwa mu bikorwa bitandukanye harimo imishinga y'iterambere ry'Akarere nko gukora imihanda, kubaka mavuriro, kugeza amazi meza ku baturage, kwegereza amashanyarazi abaturage ndetse no gufasha abatishoboye binyuze mu nkunga zihabwa abageze mu za bukuru cyangwa mu mishinga ya VUP.

 

Badepite kandi basabye Ubuyobozi gukomeza guha umwanya abaturage mu kugena ingengo y'imari n'imishinga akarere kaba gateganya.

 

Abitabiriye iyi nama barimo abahagarariye inzego z'umutekano mu karere Mjr Ntaganda Gonzague (Ingabo), NISS, Inkeragutabara, Polisi na DASSO. Yitabiriwe kandi n'abandi bakozi b'Akarere bose bagira aho bahurira bya hafi n'ingengo y'imari.

 

aaaaapaa.jpgaaaaanaa.jpgaaaaaoaa.jpg

Share Button