aaaaaqaa.jpeg

 

Uyu munsi mu Karere ka Rutsiro hateranye inama y'akazi isanzwe yahuje abakozi n'ubuyobozi bw'Akarere iyoborwa n'umuyobozi w'Akarere Ayinkamiye Emerence igamije kunoza imikorere n'imikoranire no kwihutisha ibikorwa bikubiye mu mihigo y’Akarere.

 

Ishami rishinzwe imyubakire rifatanyije n’ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi  mu karere yagiranye inama n’abaturage  bo mu mudugudu w’ikitegererezo wa Gitega mu Murenge wa Mushubati mu rwego rwo kureba uko biteguye kwakira inka biteganyijwe ko zizatangwa k’ubufatanye n’umushinga RDDP (Rwanda Dairy Development Project).

 

Abazahabwa inka basabwe gutera ubwatsi muri site aho Akarere kagiye kishyura ubutaka.

 

Mu ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi kandi hanatanzwe ibikoresho byo gutera intanga, mu mirenge ya Manihira, Rusebeya na Mukura, hanasurwa itsinda ry'abazahabwa ingurube( Bavuye i WAWA).

 

Basabweb gukoresha ingufu nyinshi kugirango byibura igikorwa cyo gusiza kibe kirangiye mugihe hategerejwe amafaranga amafaranga azafasha mu kubaka ibiraro.

Share Button