aaiaaaaa.jpg

Uyu munsi mu Karere ka Rutsiro hatangijwe igihembwe cy'ihinga cy'umwaka wa 2019 A.

Igikorwa cyabereye mu murenge wa Manihira Akagari ka Muyira Umudugudu wa Rufungo haterwa ibirayi mu materasi y'indinganire.

Aya materasi ari kubuso bwa Ha 30 akaba yarakozwe ku bufatanye n'umushinga Hinga Weze wari uhagarariwe n'Umuyobozi wabo wungirije ku rwego wr'Igihugu Laurence Mukamana.

Igikorwa kitabiriwe kandi n' Umuyobozi w'Ishami ryo Kongera Umusaruro no Kwihaza mubiribwa (Crop Production and Food Security) muri RAB, Ndabamenye Telesphore, Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emérence, inzego z'umutekano zikorera mu Karere, abakozi b'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB), abakozi b'umushinga Hinga Weze n'abaturage b'umurenge wa Manihira.

Nk'uko bitangazwa n'Umuyobozi wawo Wungirije, umushinga Hinga Weze ukorera mu turere 6 tw'intara y'iburengerazuba ukaba ushishikajwe no kubona umusaruro wiyongera bafatanyije n'abahinzi n'izindi nzego.

Ndabamenye yasabye abaturage gufata neza amaterasi babonye kugira ngo imbaraga zakoreshejwe kugira ngo aboneke zidapfa ubusa anabasaba guhinga neza bakoresheje inyongeramusaruro dore ko banigishijwe gukora ifumbire y'imborera izajya muri aya materasi.

Umushinga wo gukora aya materasi, ukaba waragenewe ingengo y'imari ingana n'akayabo k'amafaranga y'u Rwanda miliyoni 56.


Share Button