aaiaaaaa.jpg

Uyu munsi nk'uko bisanzwe, ku biro by'Akarere hateraniye inama y'abakozi bakorera ku rwego rw'Akarere iyobo n'Umuyobozi w'Akarere Ayinkamiye Emérence.

Muri iyi nama, Umuyobozi w'Akarere yageje kubayitabiriye inshamake y'ibyavuye mu Umwiherero w'abayobozi b'inzego z'ibanze wamaze iminsi 5 i Gabiro mu Karere ka Gatsibo.

Yatangiye agira ati: Uyu mwiherero wari ugamije kurushaho kunoza imikorere n'imitangire ya serivisi."

Yatangaje ko bize amasomo atandukanye agahuzwa n'ubumenyingiro.

Abitabiriye uyu mwiherero kandi bibukijwe ko gahunda zose zitegurwa zikwiye kwibanda Ku ihame ry'uburinganire.

Mu mwiherero, abayobozi bagarutse kandi Ku iterambere ry'uturere aho basabwe kubarura imishinga itarageze ku ntego igatangirwa raporo hagamijwe kureba icyakorwa.

Umuyobozi w'Akarere, yakomeje atangaza ko bagarutse ku isomo ry'imiyoborere aho bibukijweko buri wese ari umuyobozi bityo bikamutera kugira imyitwarire myiza yuje ubunyangamugayo n'ishyaka ryo gukunda igihugu!

Muri uyu mwiherero kandi abayobozi bagarutse ku kuvoma amasomo mu muco wacu bakagendera Ku ndangagaciro nyazo zihiniye mu magambo ya gihanga y'imigani nyarwanda: "uwanga gutenguhwa, atuma abakuru; umwami uraguza yishe ubuguza!"

Umuyobozi yakomeje avuga ko hari ibikwiye guhabwa umwanya muremure nk'ijambo umuganura bigakorwa uko bikwiye atari kurya iminsima gusa, ahubwo bikaba umwanya mwiza wo kugaragaza ibikorwa byagezweho, ibyagenze neza bigakomerezaho, ibyagenze nabi bigakosoka!

Bityo asaba abakozi gukaza ingamba zo kwita Ku bikorwa, ibyo abayobozi bababwiye ntibibe amasigarakicaro.

Yasoje avugako hazashakwa umwanya uhagije wo kuganira muri rusange ku myanzuro yafatiwe mu mwiherero w'abayobozi asaba abo bajyanye kumwunganira niba haba hari icyo atakomojeho!

Share Button