aakaaaaa.jpg

Tariki ya 5 Ukwakira, isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wa mwarimu ari muri urwo rwego u Rwanda na rwo rwifatnyije n'isi yose kuwizihiza.

Ku rwego rw'intara y'Iburengerazuba, akarere ka Rutsiro ni ko kagiriwe icyizere cyo kwakira uyu munsi ukomeye ufatwa nk'ibirori bihambaye bya mwarimu.

Nta shiti rero, ibi birori byabereye mu cyumba mberebyombi cya hoteri y'ikitegererezo y'akarere ka Rutsiro hateraniye abarezi bo mu mirenge ihegereye ari yo Gihango, Manihira, Murunda na Mushubati.

Mu bashyitsi bakuru bifatanyije n'abarimu ba Rutsiro harimo Dr Dr. Ndayambaje Irenée, Umuyobozi Mukuru wa REB (Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Uburezi), Pierre Celestin Habumuremyi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba, Ayinkamiye Emérence, Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro n'abafatanyabikorwa batandukanye.


Mu bikorwa byaranze uyu munsi, twavuga guhemba abarimu b'indashyikirwa ku nzego zose uturutse ku murenge ukagera ku rwego rw'intara.

Uwahize abarimu bagenzi be ku rwego rw'intara, Bazimaziki Bernard ukomoka mu karere ka Ngororero, yegukanye ibihembo bya Moto na Laptop, ku rwego rw'akarere, Jean de Dieu Nzayisenga wo mu murenge wa Boneza ahabwa tablet (Ipad) na abo ku mirenge bagenerwa za mudasobwa laptops. Si bo gusa kandi bahembwe kuko n'abayobozi b'ibigo baturutseho bahembwe amaterefoni agezweho hamwe n'umwarimu wakoranye n'umwrimu SACCO neza akiteza imbere, Barigira Marie Providence ukomoka mu karere ka Rusizi wegukanye igihembo cya moto.

Abajijwe icyatumye ahiga abandi, Bernard yavuze ko "ibanga nta rindi ari ugukunda ari ugukunda umurimo."

Ibi ni byo byatumye Habumuremyi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba, yungamo agasaba abarimu gushyira umutima ku kazi bakaba ababyeyi kurusha uko ari abarimu. Umwarimu umeze nk'umubyeyi ni we wita ku banyeshuri. Habumuremyi kandi yashimiye abafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu guteza imbere ireme ry'uburezi.

Ikindi yakomeje asaba abarimu kugira uruhare rukomeye muri gahunda za Leta kuko ari bo ndorerwamo aho batuye. yavuze ko mwarimu mwiza, n'ibikorwa bye byose byakabaye ari byiza. Yagize ati: "Inka nziza ibe iya mwrimu, umusaruro mwiza uboneke mu kwa mwarimu, isuku nziza iboneke kwa mwarimu, ... bityo n'abaturage bazareberaho!"

Mwarimu wavuze mu izina ry'abandi Mukamana Berthe, yagarutse cyane ku byiza Leta igenera mwarimu bimuteza imbere harimo Umwalimu Sacco ukomeje guhindura ubuzima bwa benshi. Berthe kandi yagaragaje imbogamizi zikigaragara mu burezi nko kuba abarimu bo mu mashuri y'incuke badahembwa no kuba batagira isoko bahahiraho kandi umushahara wabo ukaba ukiri muto.


Dr. Ndayambaje Irenée, ari na we mushyitsi mukuru, yagize icyo atangaza kuri uyu munsi agira ati: "Tugeze mu rugamba rwo kubaka umurezi!" Ubu ingengo y'imari igenerwa uburezi igiye gushyirwa mu kubaka Mwarimu kuburyo aba mu kazi agakora kandi akishimiye!" "Igihe kirageze ko umuntu akora uburezi atari ukuvuga ngo nabuze akazi ni yo mpamvu ndi kwigisha! Urwego rw'uburezi rukorwemo n'ababyigiye."

Ibirori byose by'uyu munsi bikaba byizihijwe ku rugori rw'insanganyamatsiko igira iti: "Umwarimu w'umwuga kandi ushoboye, isoko y'uburezi n'uburere bifite ireme!"



aajaaaaa.jpgaalaaaaa.jpgaamaaaaa.jpgaanaaaaa.jpgaaoaaaaa.jpgaapaaaaa.jpgaaraaaaa.jpg

Share Button