Uyu munsi tariki ya 17/10/2018 abantu 1000 batangiwe umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza "Mituweli".


Iki gikorwa cyabereye mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Kivumu kitabirwa n'Intumwa ya Minisiteri y'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane, Muyombano Aimée , Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emérence intumwa za Leta ya Guinea Conakry zibarizwa muri Minisiteri y'Ububanyi n'amahanga Mr Mamadou Saïtiou Barry na Marietou Bocoum, Uhagarariye Diaspora Rwanda ku isi n'abaturage.


Aya mafaranga akaba yaratanzwe ku nkunga yabanyarwanda baba mu gihugu cya Mozambique, akaba agenewe kwishyurira abatishoboye babarizwa mu cyiciro cya II cy'ubudehe.


Intumwa za Guinea zikaba zitabiriye iki gikorwa mu rwego rw'urugendoshuri barimo bagirira mu Rwanda k'uburyo abanyarwanda baba mu mahanga bagira uruhare mu iterambere ry'igihugu.


Muyobombano yasabye abaturage guharanira gukora bakigira ntibahore bategereje ako imuhana abasaba gukora bakiteza imbere.


Mr Saïtiou akaba yashimye cyane abanyamahanga bagira uruhare mu guteza imbere abavandimwe babo bari mu gihugu ndetse nuko abanyarwanda nabo babyaza umusaruro inkunga bagenerwa n'abanyarwanda baba mu mahanga.


Umuyobozi w'Akarere Emérence Ayinkamiye akaba na we yashimiye umutima mwiza abanyarwanda baba mu gihugu cya Mozambique bagize wo gufasha abafite intege nke!


Abaturage bahawe ubwishingizi mu kwivuza bakaba bagaragajeko bishimiye iyi nkunga baniyemeza ko bagiye kuyibyaza umusaruro.

Share Button