GENERAL INFORMATION
Home
About the District
Administration
Services
Priority Sectors
Announcements
Tenders & Jobs
Documents
News and Events
Useful Links
Staffs
ICT
FEATURES
Mail to the Mayor
Staff Email
PARTNERS
RDB
MINALOC
Connect with us
Facebook
Twitter

UMUNSI W'INTWARI MU KARERE KA RUTSIRO

NTITUZABA INTWARI BITUGWIRIRIYE

Umuyobozi w’Akarere kaRUTSIRO ,Bwana BYUKUSENGE Gaspard ubwo yari mu mudugudu wa Gishushu, mu murenge wa GIHANGO Akarere ka RUTSIRO yifatanya n’abaturage batuye uyu mudugudu  mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’Intwari z’igihugu, yibukije  abaturage insanganya matsiko y’uyu munsi aho igira iti ‹‹DUHARANIRE UBUTWARI,DUHASHYA IHOHOTERWA RIKORERWA ABANA›› yibukije abari bawitabiriye ko ubutwari bugira intego, kandi iyo ntego igaharanirwa kugeza igezweho; ibyo bigatandukanywa no gutekereza ko umuntu yaba intwari bimugwiririye nk’impanuka. Abaturage bose bagomba guharanira ubutwari mu bikorwa byabo bya buri munsi, bigatandukana n’ibyo bamwe batekereza ko intwari ari umusirikari gusa ,yaba umuhinzi agaharanira ubutwari mu guhinga kijyambere akabona ibimutunga kandi agasagurira amasoko. Yaba umukozi  ukorera Leta agaha umuturage serivise inoze kandi nta mananiza amushyizeho. Abayobozi by’umwihariko bakagira ubutwari bwo kutizinga mu biro bagasohoka bakabonana n’abaturage bakirinda ingeso yatuma abaturage birirwa basiragira mu nzego z’ubuyobozi. Yibukije ko hari igikorwa cyiza cyo gufasha abana b’igihugu muri gahunda y’Inkongoro y’umwana , abana bagahabwa amata kugira ngo n’umuturage udafite inka umwana we ntakagaragareho imirire mibi, cyane ko iki gikorwa uyu muyobozi yagitangije mu Karere ka Rutsiro ayoboye kandi abaturage bakaba baracyishimiye cyane haba ba nyiri abo bana ,haba n’abaturanyi babo bafite inka zikamwa.

Uyu munsi ubwo yabibutsaga iyo gahunda abaturage bo muri uyu mudugudu bayishimiye cyane dore ni ubwo izuba ryari ryinshi ariko abaturage bari bitabiriye ibi birori ari benshi cyane bigaragara ko uretse abarwayi  abandi bose bari bawitabiriye kuva ku bana bato kugeza ku bageze mu zabukuru. Ndetse twagize amatsiko yo kumenya impamvu ubu bwitabire bwari bushimishije ,Umuyobozi w’Akarere atumbwira ko bamaze iminsi mu gikorwa cyo kuganira n’abaturage muri gahunda y’ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza. Ibyo bikaba byarabafashije cyane mu gukangurira abaturage mu kuzitabira ibi birori k’uburyo twashatse no kumenya niba ari mu midugudu yose igize Akarere ariko byagenze ,adutangariza ko hose ubwitabire bushimishije cyane .Kandi natwe aho twanyuraga twagendaga duhura  n’abaturage bambaye neza berekeza ku byicaro by’imidugudu yabo.

umuyobozi w'Akarere, BYUKUSENGE Gaspard, aganira n'abaturage b'umudugudu wa Gishushu
Abayobozi batandukanye bari bitabiriye umunsi w'Intwari
Abaturage bari babukereye
Urubyiruko
Abakozi b'Akarere bakina Volleyball n'abashinzwe umutekano
Ubusabane

Murunda, Governor KABAHIZI yifatanije n'abaturage mu muganda ngarukakwezi

Governor, ASOC n'Ukuriye ingabo mu Karere ka Rutsiro bakora umuganda hamwe n'abaturage b'Akagari ka Twabugezi
Vice Mayor ASOC akorana umuganda n'abaturage b'Akagari ka Twabugezi
Governor KABAHIZI Celestin aha impanuru abaturage zirimo gukumira ihohoterwa, kwitabira Mutuelle, Gukora cyane
Governor yereka abaturage ba Murunda umuvandimwe wabo utahutse aturutse muri DRC nyuma y'imyaka 17 y'ubuhunzi
Umuyobozi w'Akarere aganira n'abaturage b'umurenge wa Murunda nyuma y'Umuganda

 

 

 

 

 

MINISITIRI KAMANZI STANISLAS YASUYE AKARERE KA RUTSIRO

ABACUKURA MINES MU KAJAGARI NTIBAZIHANGANIRWA 

Kuri uyu wa kabiri, Minisitiri Ministri w’umutungo kamere Kamanzi Stanislas, yasuye abacukura amabuye y’agaciro bakorera hafi y’isoko y’umugezi wa sebeya mu Karere ka RUTSIRO na NGORORERO ; arasaba abakora imirimo y’ubucukuzi mu karere ka Rutsiro kubahiriza amategeko agenga uwo murimo, bakirinda kwangiza ibidukikije, cyane cyane imigezi n’amashyamba, kuko nibitaba ibyo, iyo mirimo izahagarikwa mu gihe kitarenze amezi abiri. Ibi ministri Kamanzi yabivuze kuri uyu wa mbere, ubwo yasuraga ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro ahari amasoko y’umugezi wa Sebeya wangizwa n’iyo mirimo.

Minisitiri Kamanzi ari kumwe na Mayor wa Rutsiro

Hari mu mwaka wa 2009, ubwo ministri Kamanzi Stanislas, yasuraga ibi birombe biri mu karere ka Ngororero bikaba bihurirwaho n’abaturage bo mu turere twa Rutsiro na Ngororero, ubu akaba ashima ko aho yasanze hadateye amashyamba ubu bayahateye, ariko asaba abaturage kwirinda kuyangiza bayaragiramo amatungo yabo kuko bituma adakura kandi yaratwaye igihugu amafaranga menshi. Ku bijyanye n’imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorerwa ku masoko y’umugezi wa Sebeya, Ministri Kamanzi yababajwe n’uko ibyo yabasabye gukosora icyo gihe kugeza ubu batabyitayeho, ubu hakaba hari abacukura muri uwo mugezi, abacukura mu migezi 8 isuka amazi muri Sebeya ; abayobya amazi yawo ; abasukamo imyanda ; abarimbura amashyamba ; abacukura batarabihererwa uburenganzira n’ibindi. Ministri Kamanzi, ngo ntiyishimiye kuba inama bagiriwe zitarashyizwe mu bikorwa.

Izi sosiyete na koperative, ngo nta mananiza zahuye na zo kugira ngo be kutuzuza ibisabwa, akaba ashima akarere ka Rutsiro, kuba katarigeze gahwema kubagira inama kugira ngo bikosoke n’ubwo batabyitayeho.

Uru ruzinduko rwa Ministri w’umutungo kamere, ruje rukurikira inama inama aba bacukuzi baherutse kugirwa n’abakozi b’ibikigo cy’igihugu cy’umutungo kamere, rukaba rwarashimangiye ko mu gihe cy’amezi abiri, ibidakwiye nibizaba bitarakosorwa, iyo mirimo izahagarikwa.

Imisozi ikikije umugezi wa SEBEYA
Minisitiri Kamanzi aganira n'abaturage

-----------------------------------

----------------------------------------------------------------------------------------------

Flash was not detected
27.05.2011

Five die in Lake Kivu boat Mishap

RUBAVU - Five people aboard a boat died and 37 survived with minor injuries when their vessel collided with another boat on Lake Kivu. The accident happened when a boat belonging to Rwanda Revenue Authority (RRA) rammed into...[more]


27.05.2011

Iwawa pioneers graduate 18 May 2011

Wednesday, May 18, marked a milestone when Iwawa’s Rehabilitation and Vocational Development Centre rolled out its first graduates since its establishment in February last year. A powerful government delegation led by Prime...[more]


Location
rutsiro.png
SOCIAL WELFARE
Education
Culture
Sports
Health Care
Infrastracture
ECONOMY
Agriculture
Tourism
Taxation
Projects
Land & housing
POLICY
Good Governance
Itorero
 
Copyright Republic of Rwanda, RUTSIRO District
Designed by Filmax / Gravisio