Mudasobwa laptops 347 na tablets 106 zahawe ibigo n'abayobozi babyo mu rwego rwo kunoza inshingano.

Uyu munsi, tariki ya 18/2/2021, REB ku bufatanye na  USAID Soma Umenye yahaye tablets 106 abayobozi b'ibigo by'amashuri n'abashinzwe uburezi mu mirenge bo mu karere ka Rutsiro.


REB yatanze kandi mudasobwa Laptops 346 ku bigo bishya. Abayobozi b'ibigo by'amashuri bakaba bishimiye ibi bikoresho bavugako bigiye kubafasha kunoza inshingano.

Umuyobozi w'Akarere Ayinkamiye Emérence yasabye aba bayobozi gukoresha neza ibikoresho babonye bikabagirira akamaro ndetse bikanabafasha kwihugura no kwihutisha akazi.

Izi tablets zikaba zirimo porogaramu zifasha abayobozi b'ibigo by'amashuri gukurikirana imyigire y'abanyeshuri n'imyigishirize y'anarimu.