Uyu munsi tariki ya 22 Gashyantare 2021 hatangijwe icyumweru cyahariwe ubuzima bw'umwana n'umubyeyi

Kimwe n'ahandi hose mu gihugu, uyu munsi tariki ya 22 Gashyantare 2021, mu karere ka Rutsiro hatangijwe icyumweru cyahariwe ubuzima bw'umwana n'umubyeyi.

Iki cyumweru cyatangijwe n'Umuyobozi w'akarere Wungurije Ushinzwe Imibereho myiza, Musabyemariya Marie Chantal mu murenge wa Musasa, Akagari ka Nyarubuye ku kigo cy'amashuri abanza cya Muhororo, ku rwego rw'akarere.

Mu gutangiza iki gikorwa, Musabyemariya yagarutse ku burenganzira bw'umwana muri rusange aho yabanje gusangira ibitekerezo n'abanyeshuri b'iki kigo. Yashishikarije abanyeshuri n'abarezi kugira isuku, agaruka ku kamaro k'amarerero ashishikariza ababyeyi kuyitabira no kuyitaho akagira isuku.
Musabyemariya yavuzeko ibi byose iyo byitaweho, bigira uruhare mu gukumira indwara ziterwa n'umwanda, cyane cyane inzoga zo mu nda.

Nyuma y'ibiganiro, Umuyobozi afatanyije n'ibitaro by'akarere bya Murunda yahaye abanyeshuri Ibinini by'inzoka mu rwego rwo gukumira burwayi bw'inzoka, hapimwa abana uburebure n'ibizigira mu rwego rwo gukurikirana imikurire y'abana hakumirwa igwingira.

Ikindi cyagarutsweho hatangizwa iki cyumweru,  Musabyemariya yibukije abanyeshuri gukomeza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Mu bindi bikorwa biteganyijwe kugeza tariki 7 Werurwe 2021, cyane ko ibikorwa biteganyijwe mu minsi 14, harimo 1. Guha ababyeyi batwite ikinini cy'ubutare bwa feri, 2. kugenzura ibibazo bibangamiye Imibereho y'abaturage 3. No gukangurira ababyeyi kwipimisha inshuro 4 umubyeyi asabwa.
Ibi bikorwa byose bikazakorwa hasurwa urugo ku rundi, hifashishijwe abajyanama b'ubuzima.