Inama y'abanyarutsiro i Nyandungu

INAMA NYUNGURANABITEKEREZO KU ITERAMBERE RY’AKARERE KA RUTSIRO

Kuri uyu Cyumweru ku wa 01 Mata mu cyumba cy’inama cya LaPalisse Nyandungu hateraniye inama ihuza abanyarutsiro n’inchuti zabo mu nama Nyungurana bitekerezo ku byateza Akarere ka Rutsiro imbere.

Rutsiro yarakubyaye irakurera, umusanzu wawe ni uwuhe ?

”Rutsiro yarakubyaye irakurera ubu utuye ahateye imbere kuyirusha, umusanzu wawe ni wuwe ?” Iyi ni insanganyamatsiko yarebewe hamwe n’abantu bakomoka mu Karere ka Rutsiro batahatuye, yabaye kuri kuri iki Cyumweru tariki Mbere Mata 2012.

Mu imurika rirambuye ry’ibyo Rutsiro imaze kugeraho Umuyobozi w’aka Karere Byukusenge Gaspard yavuze ko ku bw’ubushake bwa politiki nziza hamwe n’ubufatanye bw’abaturage amashuri agenda yiyongera ndetse n’ubuzima bukagenda buba bwiza kurushaho.

Mu birebana n’iterambere ry’akarere ka Rutsiro Byukusenge akomeza avuga ko hagwezweho ibintu bitandukanye birimo amashuri agera ku 113, umunara uzafasha ikoranabuhanga kwihutisha iterambere, kubaka urwibutso ruzashingurwamo inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, inzu ibikwamo imiti, ndetse Hotel igezweho ishobora kwakira abamukerarugendo ikirimo kubakwa n’ibindi bitandukanye.

Avuga kandi ko abakomoka muri Rutsiro aho batuye hose bakwiye kugira uruhare mu kubaka iwabo nk’uko Umunyarwanda yaciye umugani agira ati :”ujya gutera uburezi arabwibanza”.

Ikindi kibazo cyagarutsweho ni cy’amashanyarazi atarakwirakwizwa hirya no hino mi Karere aho byavuzwe ko kugirango imirenge ya Manihira, Rusebeya, Mukura, Musasa, n’igice kinini cya Murunda byihaze ku mashyanyarazi hateganyijwe miliyoni 800 y’amafaranga y’u Rwanda.

u bantu bari aho barimo ba Senateri Kayijire Agnes na Kubwimana, n’abandi bayobozi batandukanye bavuze ko bazakomeza gutanga umusanzu wabo mu rwego rwo guteza imbere ako karere.

Kubwimana yagize ati :”Maze gukora ibikorwa bitari bike muri Rutsiro birimo amakoperative atanu y’ikawa, amariba n’ibindi, rero hakenewe ubufatanye n’izindi nyamugayo ndetse n’ubuyobozi bw’akarere kugirango iterambere ryihute… mboneyeho ndetse n’umwanya wo kubamenyesha ko n’ubwo bitoroshye mu ntangiriro z’umwaka w’i 2013 nzazana inzobere mu by’inganda bavuye mu Burayi kugirango bashobore guhugura urubyiruko mu bijyanye no gukora fromage”.

Hari ibiteganyijwe gukorwa mu gihe cyavuba

Muri iyi nama nyunguranabitekerezo yibanze ku mahirwe Akarere ka Rutsiro gafite n’ubwo bikigaragara ko kabarirwa mu dukeneye mu Rwanda byagaragajwe ko hari ibiteganyijwe kugirango aka Karere gakomeze gutera imbere.

Amabuye y’agaciro agicukurwa mu buryo butemewe n’amategeko, kuba ako karere gafite intama z’ubwoya zikaba zitabyazwa umusaruro mwiza ku baturage ni bimwe mu bibazo bigomba gukemuka kandi byagirira ako karere n’igihugu cyose akamaro.

Umuyobozi w’Akarere yagize ati :”Kuba abacukura amabuye y’agaciro babikora mu buryo butagezweho kandi bagahura n’impanuka bitera igihombo ku gihugu cyose n’Akarere muri rusange”.

Yasabye kandi ba rwiyemezamirimo bitabiriye iyi nama kwiga uburyo izo ntama z’ubwoya zakorwamo imyenda mbere na mbere bikagirira akamaro Abanyarutsiro.

Akarere ka Rutsiro gafite ubuso bungana na kilometero kare ibihumbi 1157.3 kagizwe n’imirenge 13 n’utugari 62 kakaba gatuwe n’abaturage ibihumbi bisaga 320,000 inama yo kuri iki cyumweru ikaba yari yitabiriwe n’abantu 150 bakomoka muri aka karere batahatuye.