UBUHINZI BW’IBIRAYI MU KARERE KA RUTSIRO

Umurima w'ibirayi

Akarere ka Rutsiro kagizwe  na zones  ebyili arizo zone ya Crete Congo igizwe n’imisozi miremire na Zone ishyuha  igizwe n’imirenge ya MUSHUBATI, GIHANGO,MUSASA,BONEZA,MUSHONYI,KIGEYO,KIVUMU  na RUHANGO naho iriya Zone ya Congo-Nil igizwe n’imirenge ya MUKURA RUSEBEYA,MANIHIRA,MURUNDAna NYABIRASI .Uko aka Karere kagizwe na zones ebyili niko n’ibihingwa byagenwe  bigiye bitandukanye dore ko muri aka Karere ibihingwa byatoranijwe hakurikije imiterere yako ari ibi bikurikira:Ibigori,Ibishyimbo,Ibirayi,Urutoki,icyayi n’Ikawa.Ni ukuvuga ko ibihingwa byagenewe igice gishyuha ari bimwe muri ibi byavuzwe aribyo:Urutoki,Ikawan’ibishyimbo.Ibindi byo nibyo muri zone isigaye.Iyo urebye muri  aka Karere  aho bagiye bubahiriza amabwiriza y’ibihingwa byatoranijwe usanga bafite umusaruro ushimishije ndetse n’iyo ugeze mu murima ukareba itumba ririmo biguha icyizere cy’umusaruro ushimishije.Urugero n’ifoto y’umurima  w’ibirayi  twagezemo tutabashije kumenya nyirawo uri ahitwa mu Bwiza mu murenge  wa MURUNDA wari itumba rishimishije cyane ndetse n’indi foto y’aho twasanze abaturage bari babihurije bategereje abaguzi wabonaga ari ibirayi byiza.

NIYONTEZE Jotham

PRO.RUTSIRO