URUZINDUKO RWA MINISITIRI W’INTEBE MU KARERE KA RUTSIRO

Umuyobozi w'Akarere ari kumwe na Minisistiri W'intebe

Minisitiri w'Intebe asobanurirwa igishushanyo Cy'urugomero

Nkuko bisanzwe muri gahunda ya Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe yo gusura uturere twose tw’igihugu,kuri uyu wa kabiri taliki ya 15/5/2012 hari hatahiwe Akarere ka Karongi na Rutsiro.Uyu muyobozi Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe HABUMUREMYI Pierre Damien  ari kumwe na Mme ISUMBINGABO Emma Françoise Umuyobozi muri Minisiteri y’ibikorwa Remezo ushinzwe ingufu ,BARIKANA  Eugène Umuyobozi mu biro bya Minisitiri w’Intebe barangajwe imbere na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Bwana KABAHIZI Celestin, basuye urugomero rwa GASHASHI ruri mu murenge wa KIGEYO  mu Karere ka Rutsiro.Aba bayobozi bakihagera bakiwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Bwana BYUKUSENGE Gaspard.Yabagiye imbere abarekeza aho urugomero rwubatse,ahari abakozi bashinzwe inyubako z’uru rugomero.Icyari kigenderewe muri uru uruzinduko rw’akazi rwa Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe kwari  ukureba aho inyubako y’uru rugomero igeze.Atambagizwa ibice by’inyubako y’uru rugomero,Nyakubahahwa Minisitiri w’Intebe yasobanuriwe ko uru rugomero  rwatangiwe na sosiyete yo mu gihugu cya Sirlanca nyuma ikaza kunanirwa igata imirimo ,ubwo byagera ku itariki ya 6 Werurwe uyu mwaka iri soko ryo kubaka uru rugomero rigahabwa sosiyete y’Abashinwa yitwa MST “Mingshuo,Technology Development co.ltd”ihagarariwe na Bwana Dixiang  Xiong.Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe yabajije niba igihe cyari giteganijwe hatangwa isoko rya mbere  niba kizubahirizwa,basubiza ko kitazabasha kubahirizwa kubera ko gucumbura ibyo abandi batangiye akenshi biragorana,bityo kikazabasha kwiyongeraho ni ubwo atari cyane.Yababajije na none ikibazo cy’amazi make agaragara kuri uyu mugezi wa Gashashi niba kitazaba imbogamizi ituma Kilowati zisabwa zitaboneka basubiza ko  icyo kibazo bakibonye kare ko ari yo mpamvu imashini ibyara amashanyarazi bayubakiye kure y’urugomero kuko basizemo metero zirenga ijana.Bityo ubuke bw’amazi bwari kuzatera ikibazo cy’ingufu nke ,kikazakemurwa n’uburebure bwaho imashini iri.Uru rugomero  ruzwi ku izina rya GASHASHI Micro-Hydropower Plant ruzaba rufite Kilo watt 200,rukazuzura rutwaye amadolari y’Amerika miliyoni imwe n’ibihumbi Magana abiri na mirongo itandatu.

NIYONTEZE Jotham

PRO RUTSIRO