UMUSHINGA ACTION NORD-SUD WATANZE INKA MU KARERE KA RUTSIRO

Kuri uyu wa kabili taliki ya 24Nyakanga 2012 mu Karere ka Rutsiro habereye umuhango wo kugeza ku mashyirahamwe 12 y’ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA inka 36 .Ayo mashyirahamwe akorera  mu mirenge ya Nyabirasi,Kivumu,Kigeyo na Ruhango buri Murenge wagiye ujyamo inka 9 .Izi nka zatanzwe  n’umushinga  ACTION NORD SUD .Muri uyu muhango wari witabiriwe n’abashyitsi batandukanye barimo:Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage,Umuhuzabikorwa w’umushinga ACTION NORD SUD,Ushinzwe ubworozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubworozi(RAB)mu Ntara y’Iburengerazuba,UmunyamabangaNshingwabikorwa w’umurenge wa KIGEYO,Ushinzwe ubworozi mu Karere ka RUTSIRO,n’Umukozi w’Akarere ushinzwe kurwanya SIDA.Muri uyu muhango abafashe ijambo bose bahurizaga ku byiza by’inka ku bijyanye no gutanga amata ,ifumbire,ikura mu bukene,gufasha kwibonera Umusanzu w’ubwisungane mu Kwivuza,gufasha kurihira abana mu mashuri n’ibindi…kandi ubu buryo bazihabwamo bwongera ubusabane binyuze muri gahunda yo kuziturirana.USHIZIMPUMU André wavuze mu izina ry’abagenerwa bikorwa nawe ibye byari byuzuyemo gushima cyane cyane Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda itarigeze itererana rubanda rukennye n’urufite ibibazo birukomereye nk’uburwayi budakira by’umwihariko ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.Izi nkeri zose Leta yazitayeho itavanguye bityo bituma ubuzima bukomeza.Yakomeje ashimira ubuyobozi bw’Akarere ka RUTSIRO n’Umushinga ACTION NORD-SUD by’umwihariko.Iri jambo ry’ibyishimo birimo no gushima byari biherekejwe n’umudiho Nyarwanda ushimishije kandi unyuze amatwi.Nanone yagize ati izi nka muduhaye tugiye kuzitaho tuzisigasire tuzifate neza nizirwara tuzivuze ntizizagira inyota kandi tuzazirinda inzara n’ikindi cyose cyazigirira nabi dore ko nazo zizaba ziduha amata tugashisha n’abana bacu.

Mu ijambo nyakuru  ryavuzwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, yashimiye uyu mushinga wa ACTION NORD-SUD kuko wongereye umuhigo Akarere kiyemeje wo kugeza inka nyinshi ku baturage b’Akarere ka Rutsiro,cyane cyane ku miryango ikennye kurusha indi  yatoranijwe bityo uku kongera umubare w’inka bikazafasha no kongera ubukungu  kuko amafaranga yagurwaga amata ababagenerwabikorwa bazakoresha ibindi izi nka zizabaha ifumbire  nibahinga beze.Yakomeje avuga ari ngombwa  ko abaturage bahinduka ariko n’abayobozi bakababa hafi babunganira mu bitekerezo biganisha ku Iterambere n’Imibereho myiza yabo.Yasoje asaba aya mashyirahamwe guharanira kwigirira icyizere cy’ejo hazaza,kwiteza imbere ,ndetse  anashimira uyu mushinga wahisemo aya mashyirahamwe.Uretse ko yanabasabye ko baharanira ko aya mashyirahamwe yabo ahinduka amakoperative.

NIYONTEZE Jotham

PRO RUTSIRO