PDD y'Akarere ka Rutsiro

Ku Karere ka Rutsiro kuri uyu wa gatatu habereye igikorwa cyo gutegura igenamigambi ry’Iterambere ry’Akarere ka Rutsiro ry’imyaka itanu aricyo bita mu ndimi z’amahanga (PDD:Plan du Dévéloppement du District) ni ukuvuga 2013-2018. Iki gikorwa  kikaba cyitabiriwe n’Abagize Komite Nyobozi  y’Akarere ka Rutsiro, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge yose igize Akarere ka Rutsiro,abakozi b’Akarere bakorera ku cyicaro cy’Akarere n’Intumwa yitwa MUGABOWINGOGA Bernard  yoherejwe na Minisiteri y’Imari gufasha Akarere muri iki gikorwa Iki gikorwa cyatangiriye k’urwego rw’umudugudu ,abaturage bagaragaza ibyo bifuza byabakorerwa mu mya ka itanu iri imbere, babona ari ingezi kurusha ibindi,gikomereza ku Kagari,ku Murenge , none uyu munsi kikaba cyabereye  k’urwego rw’Akarere.Ibi bikorwa batoranyaga byari byibanze mu nkingi cumi n’esheshatu arizo:ubuhinzi, Abikorera,ingufu,ubwikorezi,amazi meza ,isuku n’isukura,gutezi imbere imigi,ubuzima,uburezi,gufasha abantu kwifasha,urubyiruko,Ikoranabuhanga,kurengera ibidukikije,imicungire y’imari ya Leta,kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi,amategeko,ubutabera ,ubumwe n’ubwiyunge,n’amabanki n’ibigo by’imari iciriritse.

Nkuko twabitangarijwe n’uwari ayoboye iki gikorwa ,ibi byose bigomba kugira intego rusange yo kuzamura ubukungu bw’igihugu ku kugereranyo cya 11,5% kandi bikagabanya ubukene ku kigereranyo cya 30%.Ibindi kuri iyi nkuru tuzabibatangariza ubutaha kuko igikorwa kigikomeje.

NIYONTEZE Jotham

PRO Rutsiro