Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Munyantwali Alphonse, yagiranye inama y'umutekano n'abahagarariye abaturage.

Uyu munsi tariki ya 13 Gicurasi 2020, mu karere ka Rutsiro habereye inama y’umutekano iyobowe na Nyakubahwa Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwali Alphonse.Iyi nama kandi yitabiriwe n’abayobozi b’inzego z’umutekano ku rwego rw’Intara.

Iyi nama yatumiwemo abayobozi bahagarariye abaturage bo mu murenge wa Gihango n’akagari ka Bumba ko mu murenge wa Mushubati iyi nama yabereyemo kuri sitade Mukebera. Abatumiwe ni aba bakurikira:

1.        Komite Nyobozi z'imidugudu igize umurenge wa Gihango,

2.       Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari nab a SEDO,

3.       Abajyanama b’ubuzima,

4.       Ba Perezida b’inama Njyanama z’Utugari,

5.       Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge,

6.       Abahagarariye inzego z'abagore,

7.       Abahagarariye amadini,

8.       Na Perezida w’inama Njyanama y’Umurenge wa Gihango.

Iyi nama yarebeye hamwe uko umutekano wifashe mu karere ka Rutsiro, bagaruka ku bishobora kuwuhunganya, ari ho Umuyobozi wa Polisi ku rwego rw’Intara yagarutse ku byaha bikunda kugaragara muri Rutsiro, asaba abayobozi gukora ibishoboka byose bakabikumira.

Mu ijambo rye, Munyantwali yasabye abayobozi bitabiriye inama kugira ubufatanye, bagakorera hamwe maze bakirindira umutekano: Yagize ati: “Nta ntwari iba imwe! Twibukiranye inshingano zacu nk'abayobozi. Dukomeze imitekereze ishaka uburyo twakumira ibyaha n'ubushobozi bwo kubushyira mu bikorwa. Ni inshingano zacu nk'abayobozi mu kurwanya no gukumira ibyaha.”

Guverineri yasabye abayobozi kutamenyera icyaha icyo ari cyo cyose. Yagize ati: “Nta muyobozi ukwiye kuvuga ngo: mu karere, murenge, akagari cyangwa se umudugu nta kibazo gihari uretse gukubita no gukomeretsa. Ahubwo akwiye kumva neza ko na byo ari ikibazo, agaharanira kubikumira."

Abayobozi basabwe gufata ingamba ko aho bayobora hadakwiye kurangwa ibyaha. Bakwiye gufata umwanya bakareba abaturage bafite imyitwarire idakwiye bakabasura, bakabigisha, bakwanga guhinduka bagahanwa.

Guverineri kandi yanagarutse ku cyorezo cya COVID 19 gihangayikishije isi n’u Rwanda Rurimo aho yibukije abayobozi bitabiriye inama ko ari bo nyambere mu gutuma abaturage bashyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.  Yagize ati: "uyu ni wo mwanya mwiza wo kwirinda aho gutegereza ngo tuzigira ku buzima bwatakaye." “Dukwiye gukaza ingamba zo kwirinda tutitaye ngo iwacu ntirahagera. Ka dukore, tuzagaragaze ko mu Rwanda dushoboye."

Inama yatangiye saa 10:00 irangira saa 13:50, abayitabiriye bashe ingamba zo gukaza umutekano, bakongera ingufu mu gukora amarondo, nk’inzira ihamye yo gukumira ibyaha!