Abakozi b’akarere ka rutsiro biyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo bese imihigo n’ubwo covid19 hari iyo yatumye ikererwa.

Ejo hashize ku wa 21/5/2020, itsinda riyobowe n'Umunyamabanga Nsingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba, Madamu Florence Uwambajemariya, ryasuye akarere ka Rutsiro.

Uruzinduko rwabo rwari rugamije gusuzuma aho akarere ka Rutsiro kageze kesa imihigo.

Mbere yo kungurana ibitekerezo, Umuyobozi w’akarere yabanje kugaragariza abagize itsinda n’abakozi muri rusange aho akarere kageze gashyira imihigo y’umwaka wa 2019/2020 mu bikorwa.

Kungurana ibitekerezo bikaba byaribanze cyane ku mihigo ikiri inyuma, bafatirahamwe ingamba zo kuyihutisha ikazeswa nk’iko byari biteganyijwe, n’ubwo hari iyagenze gahoro bitewe n’icyorezo cya COVID19.

Kuri iyi ngingo, Uwambajemariya yasabye abakozi hamwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro gukora ku buryo budasanzwe ariko bunyuze mu mucyo ku buryo hazibwa icyuho cy’ubukererwe cyatewe n’icyorezo cya COVID19 cyatumye hari imishinga yabaye ihagaze mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda COVID19.

Abakozi b’akarere bakaba biyemeje gukora iyo bwabaga hagamijwe kwesa imihigo uko bishoboka kose.

Muri iki gikorwa kandi hagarutswe kuri ba Rwiyemezamirimo bakoresheje abaturage mu bihe bitandukanye mu karere ka Rutsiro bakabambura. Ubuyobozi bwizeza gukomeza gukorera aba baturage ubuvugizi kimwe no guha aba baturage ubujyanama bw’uburyo bashobora kunyuramo kugira ngo babashe kubona amafaranga bakoreye.

Mu gusoza, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emérence yashimiye abagize itsinda ryasuzumye imihigo anabizezako bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo imihigo y'Akarere yeswe uko bikwiye.

Nyuma y’ibiganiro, abagize itsinda bari kumwe n’ubuyobozi bw’akarere bakaba basuye ibikorwa bimwe na bimwe biri mu mihigo y’akarere.