Hinga Weze iri gutanga ibikoresho by'isuku bifite agaciro gasaga miliyoni 8.

Ibikoresho by'isuku bigizwe na kandagira ukarabe n'amasabune bifite agaciro gasaga miliyoni 8 z'amafaranga y'u Rwanda bigiye guhabwa amatsinda 284 mu karere ka Rutsiro.

Ku nkunga ya USAIDHingaweze , amatsinda manini y'imirire (care groups) yahawe kandagira ukarabe n'amasabune yo gukaraba mu rwego rwo kwimakaza isuku n'imirire aho bahurira ku gikoni cy'umudugudu mu murenge wa Mukura.

Ibi bikoresho Hinga Weze yashikirijwe uhagarariye itsinda.

Buri tsinda ryahawe imiti y'isabune 7, kandagira ukarabe yujuje ibisabwa ijyanye n'igihe, hamwe n'udutabo dukubiyemo uburyo bwo gutunganya indryo yuzuye yuje isuku. Bahawe kandi n'imirama/imyayi y'amoko agera ku 8 y'imboga zigomba guhingwa ku mirima y'igikoni.

Ubusanzwe Hinga Weze ikaba iteza imbere ibihingwa by'ibijumba bikungahaye kuri vitamin A, ibishyimbo bikungahaye ku butare bwa feri byongera àmaraso cyane ku bagore batwite no kugihingwa k'ibirayi.

Mu rwego rwo gufasha abaturage kuzamura umusaruro, aho nibura yiyemeje kuzamura umusaruro kugera kuri 50% ku musaruro umuturage yaboanaga, Hinga Weze ikaba ifasha mu guhanga amaterasi mu mirenge inyuranye.

Hinga Weze ikora ibishoboka byose kugira ngo umuturage agire amakuru ku mirire, ku bihingwa n'amasoko.

Hinga Weze ubu ikorera mu karere ka Rutsiro mu mirenge 8 kuri 13, igakorana n'amatsinda 284.