Aborozi ba Rutsiro barishimira ko RDDP yabafashije kubona igisubizo ku ibura ry'ubwatsi mu gihe cy'impeshyi!.

Umukamo wavuye kuri L5000 ugera kuri L25000 ku munsi;

Mu karere ka Rutsiro, umushinga RDDP, Rwanda Diary Development Project, watangiye mu mwaka wa 2017 ukorana n’inzego zitandukanye mu bworozi hibandwa ku borozi no ku baganga b’abamatungo (Veterineri).

Intego nyamukuru y’uyu mushinga ikaba ari ukuzamura umukamo, kuwongerera agaciro no kongera ibiwukomokaho.

Mu kugera kuri iyi ntego, RDDP ikaba yari ifite ibibazo igomba gusubiza harimo gushishikariza aborozi kororera mu bikumba, kugira ubwatsi bw’amatungo, kubona ibikoresho byo kwita ku mukamo n’ibindi.

Ibi byose, RDDP ikaba igenda ibigeraho umunsi ku wundi aho ubu yafashije abarozi kwituburira ubwatsi bwongera umukamo mu duce dutandukanye, gukemura ikibazo cy’ibura ry’ubwatsi mu gihe k’impeshyi aho ifasha aborozi kubuhunika, gufasha aborozi kubona amakusanyirizo y’umukamo bigamije kuwurinda kwangirika, guha amahugurwa abaganga b’amatungo ku buryo ubu bafite ubumenyi bwisumbuye mu kwita ku nka, no guha inkunga aborozi ishobora kugera kuri 70% y’umushinga baba bagateguye.

Ku borozi bororera mu bikumba, guhunika ubwatsi bimaze kuba umuco. Aborozi bakaba bishimira ko batakigira ikibazo cyo kubura ubwatsi mu gihe cy’impeshyi nk’uko bigarukwaho n’aborozi bo mu murenge wa Mushubati, aho bamaze guhunika toni 24 zishobora gutunga inka zabo igihe cy’amezi 3.

Nk’uko bigarukwaho n’inzobere zabafashije guhunika ubu bwatsi, ubwatsi buhunitse bushobora kumara igihe kigera ku myaka 2 n’igice nta kibazo buragira kandi umworozi akuraho ubwo agaburira amatungo ye umunsi ku munsi.

GIRANEZA André, Umukozi wa RDDP mu karere ka Rutsiro akaba ashishikariza aborozi kudapfusha ubwatsi ubusa mu gihe buhari, ahubwo ko bukwiye guhunikwa bukazifashishwa mu gihe cy’izuba. Akomeza avugako kandi ko buri wese yakwihunikira ubwatsi, bidasabye ko aba afite inka nyinshi dore ko n’andi matungo ashobora kurya ubwatsi buhunitse. Gusa avuga ko bisaba ubumenyi bw’ibanze kugirango butangirika kandi ko kububona bidahenze kubera ko abaveterineri bose babizi. Bityo ko umuturage wakenera guhunika ubwatsi yakwifashisha veterineri umwegereye akamuhugura, ubundi akajya abyikorera cyane ko bikorwa mu buryo butandukanye.