Ibyumba by'amashuri bishya 780 n'ubwiherero 1111 bigiri kubakwa mu karere ka Rutsiro.

Ku wa Gatandatu tariki ya 20/6/2020 ni bwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y'Imari n'Igenamigambi Dr Claudine Uwera yatangije ku mugaragaro gahunda yo kubaka ibyumba by'amashuri bishya 780 n'ubwiherero 1111 mu karere ka Rutsiro.

Igikorwa cyabereye mu murenge wa Musasa kuri GS Gihinga I ku rwego rw'akarere, hari Umuyobozi w'akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emérence, Inzego z'umutekano n'abaturage bahagarariye abandi bitabiriye umuganda udasanzwe wo gutangiza iki gikorwa.

Iki gikorwa cyo kubaka ibyumba by'amashuri kikaba kizarangira hubatswe ibyumba bishya 780 n'ubwiherero 1111.

Minisitiri akaba yashimiye abaturage ku ruhare bagira mu iterambere ry'igihugu abasaba gukomereza aho. Yakomeje abasaba gukomeza kugira uruhare mu gusigasira ibyagezweho.

Minisitiri akaba yagaragaje ko iki gikorwa kije gukemura ikibazo cy'ubucucike mu mashuri n'ingendo ndende bamwe mu banyeshuri bakoraga bagiye kwiga kubera ko hari n'ibigo bishya bizubakwa.

Mu gusoza yibukije abitabirye umuganda ko ubu u Rwanda kimwe n'isi yose muri rusange ruri guhangana n'icyorezo cya COVID-19 abasaba gukomeza kukirinda bubahiriza amabwiriza.Yabasabye gukomeza gukaraba intoki inshuro nyinshi zishoboka, kwambara agapfukamunwa n'amazuru neza ndetse no gusiga intera iri hejuru ya M1 hagati y'umuntu n'undi.