Inama Njyanama yemeje asaga miliyari 21,3 nk’ingengo y’imari y’akarere ka Rutsiro.

Uyu munsi tariki ya 30/6/2020 kuri Hotel Nyiramacibiri ishami rya Rutsiro hateraniye inama y'Inama Njyanama y'Akarere ka Rutsiro idasanzwe iyobowe na Perezida wayo Matabaro Bernard.

Iyi nama ikaba yari igamije gusuzuma no kwemeza ingengo y'imari y'Akarere ka Rutsiro mu mwaka w'ingengo w'imari wa 2020/2021. Muri iyi nama kandi hagaragajwe uburyo ingengo y'imari ya 2019/2020 yakoreshejwe.

Mu gutangiza iyi nama, Perezida w'Inama Njayanama Matabaro Bernard yashishikarije abajyanama, abanyamabanga Nsingwabikorwa b'imirenge n'abayobozi bose muri rusange gushyira imbaraga mu gukangurira abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

By'umwihariko, yasabye abanyamabanga Nshingwabikorwa gukumira uko bishoboka kose ingendo z'abaturage zitari ngombwa zerekeza cyangwa ziva ahagaragaye icyorezo cya COVID-19.

Yasabye abitabiriye inama kwitwararika bubahiriza aya mabwiriza birinda kwegerana, bambara agapfukamunwa uko bikwiye kandi bagakomeza umuco  wo gukaraba intoki.

Nyuma y’izi mpanuro, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Rutsiro, Mutembe Tom, yagaragarije abajyanama n’abandi bitabiriye iyi nama uko ingengo y’imari ya 2019/2020 yakoreshejwe. Abajyanama bakaba bashimye uburyo yakoreshejwe yakoreshejwe nubwo habaye icyorezo cya COVID19 cyakomye mu nkokora imishinga imwe n’imwe, bigatuma ingengo y’imari idakoreshwa 100%.

Mutembe kandi yagaragaje ko ingengo y’imari y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021 iteganyijwe ihwanye n’amafaranga y’u Rwanda miliyari makumyabiri n’imwe, miliyoni magana atatu na mirongo irindwi n’enye, ibihumbi magana atandatu na bibiri na magana atatu mirongo itanu na rimwe (Amfr21,374,602,351).

Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro bakaba banyuzwe n’ibikorwa byagaragajwe iyi ngengo y’imari izakoreshwamo birimo iby’uburezi, ubuhinzi n’ubworozi, ubwikorezi, imiyoborere myiza, kubungabunga ibidukikije, n’ibindi, n’uko bayemeza 100% bazamuye ibiganza.

Mu gusoza, Matabaro akaba yasabye ubuyobozi bw’akarere kuzayikoresha neza uko bikwiye, bityo ibikorwa byateganyijwe bikagerwaho kandi bifite ubuziranenge!