Ubwo yaganiraga n'abayobozi ba Rutsiro, Gen Fred Ibingira yabibukije ko umutekano ari wo nkingi ya byose!

Kugira amakuru y'umuturage yose ni byo bifasha kumuyobora neza!

Uyu munsi tariki ya 20/08/2020, Gen Fred Ibingira, Umuyobozi w’Inkeragutabara ku rwego rw’Igihugu yasuye akarere ka Rutsiro agirana inama n’abayobozi batandukanye bahagarariye abaturage bo mu mirenge ituriye Pariki ya Gishwati_Mukura: Nyabirasi, Kigeyo, Ruhango, Rusebeya na Mukura.

Abitabiriye inama ni abakuru b'imidugudu, ba mutwarasibo, abakozi b’utugari, Abayobozi b’amadini n’amatorero, abayobozi ba centre z’ubucuruzi na ba Perezida b’Inama Njyanama z’utugari n'abakozi bose b'imirenge.

Gen Fred yakiriwe n'Umuyobozi w'akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emérence, baganira n'aba bayobozi kuri gahunda zitandukanye za Leta zijyanye n'umutekano muri rusange harimo mituweli, ejo heza no kwirinda no gukumira COVID-19.

 

Gen Fred yaganirije abitabiriye ku ngingo ishetu zikurikira:

 

1. Icyorezo cya COVID-19 aho yashishikarije abayobozi kwirinda agaruka ku muti umwe rukumbi wo kwirinda umuntu yubahirizwa amabwiriza ari yo gukaraba intoki neza kandi kenshi, kwambara neza agapfukamunwa no gusiga intera ihagije iri hejuru ya m 1 hagati y'umuntu n'undi.

 

2. Inyubako ziri kubakwa ku bigo by'amashuri atandukanye aho yibukije abayobozi ko hakenewe uruhare rwa buri wese kugira ngo aya mashuri ashobore kuzura neza kandi vuba. Yabibukije ko gukora umuganda ari ngombwa kandi buri muyobozi akumva  ko ari inshingano ze kureba ko imirimo igenda neza, akabikorera ubushake adategereje igihembo.

 

3. Icya 3 yagarutseho ni umutekano muri rusange. Gen Fred yavuzeko umutekano ari cyo nyamukuru mu bintu byose. Yasabye abayobozi ko bakwiye gucunga ko ntakintu gihungabanya umutekano kiri aho batuye. Yagize ati: "nta terambere ryagerwaho na rimwe mu gihe umutekano wahungabanye. Bityo rero, kwirinda biruta byose. Abayobozi dukwiye kumenya abo tuyobora n'ibyo bakora. Ni byo byatuma tumenya uwahungabnyije umutekano mu gihe ugize ikibazo.”

 

Abitabiriye inama bafashe umwanya wo kungurana ibitekerezo ku biganiro byatanzwe abayobozi bongera gusabwa gukangurira abaturage kwitabira gutanga mituweli kandi hakiri kare kimwe no kwizigamira muri gahunda ya ejo heza.