Gahunda yo kuhira ku buso buto yatumye abahinzi bandika amateka mashya!

Mu gihe kitari kirekire, guhinga mu gihe cy’impeshyi byasaga n’inzozi ku bahinzi bo mu karere ka Rutsiro. Kandi n’ubundi biracyari inzozi ku bahinzi bataramenya ibanga ryo kuhira ibihingwa.

Mu bihe bya vuba, ku  bufatanye n’abahinzi, ubuyobozi bwashatse igisubizo cy’iki cyibazo cyo kudahinga mu gihe cy’impeshyi bushishakariza abahinzi gahunda yo kuhira imyaka. Mu gutera abaturage imbaraga, Leta yemereye umuhinzi nkunganire igera kuri kimwe cya kabiri (1/2) cy’ikiguzi cy’imashini yuhira.

Mu babyumvishe vuba, harimo Muziranenge Emmanuel w’imyaka 35 y’amavuko wo murenge wa kivumu, akagari ka Bunyoni mu mudugudu wa Nyarubuye. Uyu Emmanuel, ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bwaramusuye maze bugira amatsiko yo kumenya neza ibanga yakoresheje ndetse anasangiza abaanzi bagenzi amateka y’urugendo rwe rugana ku bukungu, aho yibagiwe ubukene ubu akaba yizeye kujya yinjiza agera kuri Frw 1 200 000 ku kwezi.

Emmanuel yagize ati:

“Njyewe ubundi nkirangiza amashuri yisumbuye, nabanje kubura akazi. Bigeze aho mba ngize amahirwe mbona akazi muri “VIYUPI”. Icyo gihe nahembwaga 1500 ndi gapita. Nyuma maze mo imyaka ibiri, bangiriye ikizere bangira gapita chefu, ubwo nkajya mpembwa ibihumbi 2. Ayo mafaranga narayizigamye, ariko bigeze igihe muri VIYUPI baransezerera kubera ko ntari nkibikwiriye nyuma y’amavugurura y’ibyiciro.

Nahise mfata kuri twadufaranga nari nazigamye nkodesha umurima ibihumbi 150000 ku mwaka. Nakomeje ubuhinzi bwanjye mbonye buri kunguka, wa murima mpita nywugura uba uwange nyuma yo kwisunga banki ikanguriza amafaranga 4.000.000.

Ariko naje guhura n’imbogamizi z’izuba ryatumaga ntabona umusaruro uhagije. Ngize amahirwe numva ko Leta iri gufasha abahinzi bashaka kuhira kubona imashini. Nahise nyigura, none ubu singikangwa n’ibihe, mpinga buri gihe.

Ubu mpinga imboga n’imbuto zitandukanye harimo intoryi, ibinyomoro, marakuja n’inyanya. Ubu ibihingwa byanjye niteze ko bizajya binyinjiriza nibura agera kuri 1.200.000 buri kwezi nibimara kwera. Rwose mbona ndikwandika amateka mashya y'ahazaza hanjye!”

Kuri ubu, Emmanuel akoresha abakozi 2 bahoraho ahemba umushahara w’ibihumbi 25000 ku kwezi n’abandi bane biyongeraho iyo ageza mu gihe cy’isarura.

Emmanuel akaba ntaho yigeze yiga ibyerekeye ubuhinzi mu ishuri uretse kuba yarabonaga abandi babikora nawe agahitamo kubikora.

Emmanuel akaba amaze kugira umutungo ukabakaba miliyoni 20 akomora ku buhinzi bwe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bukaba bukomeza gushishikariza abahinzi kwitabira gahunda yo kuhira imyaka, bakabyaza umusaruro amahirwe Leta ikoje kubagezaho mu kwiteza imbere, kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko.