Akarere ka Rutsiro kagiye kumara iminsi 7 mu bukangurambaga bw'umwihariko mu gukumira no kurwanya amakimbirane yo muj muryango!

Uyu munsi tariki ya 12/10/2020 mu Kagari ka Gisiza Umurenge wa Musasa mu karere ka #Rutsiro hatangirijwe icyumweru cyahariwe kurwanya no gukumira amakimbirane mu muryango.

 

Insanganyamatsiko izaba izirikanwa muri iki cyumweru cy’ubukangurambaga cyatangiye uyu munsi 12/10/2020 kikazarangira tariki ya 18/10/2020 ni "Twubake umuryango twifuza Turwanya amakimbirane mu muryango n'ingaruka zayo!"

 

Mu gutangiza iki gikorwa, Umushyitsi Mukuru yari Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe imibereho Myiza y'abaturage Musabyemariya Marie Chantal wasabye abaturage guharanira kugira umuryango utekanye utarangwamo amakimbirane. Yagize ati: "Umuryango utekanye iterambere rirawusanga. Abana bawukomokaho bakabera igihugu ababyeyi beza!"

 

Abaturage bitabiriye uyu muhango, harimo n’abagize imiryango ibanye mu makimbirane ndetse n’iyayabagamo ikaza kuyavamo bose batanze ubuhamya bw’uko babayeho ndetse n’ibyo bifuza ku miryango yabo. Umwe muri bo yavuzeko umugabo we amuhoza ku nkeke akamukubita bigatuma bahora mu manza bibatera gutara imbere.

 

Ibi byatumye Musabyemariya abibutsa ko umuryango uba mu makimbirane ntaho wakwigeza, bituma asaba abaturage bose kugira uruhare mu gutuma imiryango yose ibana neza mu mahoro. Yagize ati: “Urugo rurangwamo amakimbirane ni na rwo usanga rutabasha kwitabira gahunda za Leta uko bikwiye. Ntirwabasha kwishyura mituweli byoroshye, ntirwakwizigamira kuko akenshi abagize umuryango biyahura mu biyobyabwenge.”

 

Musabyemariya yashoje asaba buri wese kugira uruhare mu gukumira amakimbirane yo mu miryango atanga ubujyanama ku bagize umuryango kandi abaturage bagatangira amakuru ku gihe ku  miryango babona igiye kujya mu kaga k’amakimbirane. Yagize ati: Umuryango utekanye ni wo musingi w’igihugu gitekanye, tuwusigasire ntugasenyuke turebera!”