Ubuyobozi bw'Akarere burashishikariza abahinzi ba kawa kurwanya imungu za kawa!

Uyu munsi mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Kigeyo, akagari ka Nkora habereye igikorwa cyo kurwanya imungu mu gihingwa cya Kawa ndetse hanashimirwa abahinzi ba Kawa bitabiriye amarushanwa bagahiga abandi mu kwita ku gihingwa cya Kawa mu mwaka wa 2019/2020.

Iki gikorwa cyo kwereka abahinzi uburyo bwo kwita ku musaruro ukagumana umwimerere utangijwe n'ibyonnyi cyabereye mu bipimo bya kawa bya AEBR Cyimbiri.

Ubu buryo bukorwa hamanikwa icupa rifite ibara risa n'impeke ku buryo ibyonnyi biza birisanga biziko ari Imbuto bigiye kurya nyamara bigasanga ari umutego uhita ubifata bigapfiramo.

Imbere muri iri cupa, haba harimo amazi ari nayo ibyonnyi bigwamo kuvamo bikabinanira nyuma yo kuzahazwa n'umwuka wa alukoro iba iri mu kandi gacupa kaba kari imbere muri iryo kamanitse hejuru y'amazi.

Uyu mutego kandi ushobora no gukorwa hifashishijwe urwagwa rusanzwe, kandi na rwo rukagira akamaro nk'ak' alukoro isanzwe yifashishwa. Akarusho k'uyu mutego ni uko ushobora gukoreshwa no mu bindi bihingwa by'imbuto nk'amaronji, ipapayi, indimu n'izindi. Iyi mitego ishyirwa mu mirima ku ntera ya m 20 hagati y'umutego n'undi.

Iki gikorwa kitabiriwe n'umukozi wa RAB Ushinzwe igihingwa cya kawa mu ntara y'iburengerazuba, Kabenga Jean Bosco, Umukozi w'akarere Ushinzwe ibihingwa ngengabukungu mu karere, Mujawimana Nathalie, n'umugenzuzi w'ubuhinzi mu karere ka Rutsiro.

Mu bihembo byatanzwe harimo amagare, amapompo n'ibindi bikoresho byo kwita ku gihingwa cya Kawa. Abahembwe, batsinze ku rwego rw'umurenge, bakaba bashimiwe uburyo bitwaye neza basabwa gukomerezaho no gukangurira abandi gukomeza kwita ku gihingwa cya Kawa bigamije kwiteza imbere mu bukungu.

Nyuma y'iki gikorwa, hakurikiyeho igikorwa cyo gukurikirana imyiteguro y'igihembwe cy'ihinga ry'ubwatsi bw'amatungo hategurwa imirima n'imbuto.  Ni igikorwa cyakozwe n'Umukozi wa RDDP mu karere ka Rutsiro, Andre Igiraneza.