Ku bufatanye na Compassion International, abatishoboye 15 bahawe inka zihaka.

Uyu munsi tariki ya 14/10/2020 ku bufatanye na Compassion International, abaturage batishoboye 15 bahawe inka ku bufatanye na Compassion International binyuze mu mushinga ukorera  mu Itorero EPR (Eglise Presbyterienne au Rwanda) Paruwsi ya Mukore mu murenge wa Rusebeya bahawe inka bigamije gufasha abaturage kuva mu ubukene.


Nshimyumukiza Constantin, Umuyobozi wa Compassion International mu karere ka Rutsiro, yibukije abahawe inka ko bagize amahirwe kandi ko bagomba kuyafatirana bakiteza imbere. Yagize ati: "Umuntu ukunze umuha inka. Umuntu waguhaye inka aba akweretse ikintu gikomeye. Bityo mufite inshingano zikomeye zo kwita kuri izi nka ku buryo zibafasha kuva mu ubukene kandi mukazafasha n'abandi bababaye mubaziturira."


Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza ari we wayoboye umuhango wo gushyikiriza inka abaturage, Musabyemariya Marie Chantal, Akaba yasabye abahawe inka kuzifata neza zikabafasha no kurwanya imirire mibi. Akaba yanabasabye gukomeza ubukirisitu birinda amakimbirane mu ngo zabo, kuko amakimbirane yatuma izi nka zifatwa nabi.

Mu gusoza, Musabyemariya akaba yashimye ubufatanye Compassion ikomeza kugaragariza akarere mu guharanira iterambere ry'abaturage mu karere ka Rutsiro. Abahawe inka basezerana kuzazifata neza kandi bakitura abandi batishoboye.