Imirimo yo kubaka imihanda izafasha abaturage kugeza umusaruro ku isoko irarimbanyije!

Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu turere 7 tugize Intara y'Iburengerazuba ka kagira umwihariko w'ubwiza nyaburanga bukurura ijisho uwagasuye akifuza kuhaguma. Mu byiza bihaboneka harimo ikiyaga cya Kivu aho imirenge 7 muri 13 ikagize igikoraho. Ikindi ni Pariki y'Igihugu ya Gishwati-Mukura inaherutse gushyirwa mu hantu nyaburanga ku rwego rw'isi. Na none kandi umuntu yavuga imisozi miremire umuntu atereza amaso ntahage kuyiro.

Iyi miterere yako nyamara yaberaga imbogamizi ku bagatuye aho bahinga kandi bakorora nyamara umusaruro ntubashe kugera ku isoko ku buryo bworoshye, bityo bikaba byarateza igihombo kitari gito. urugero rwumvikana cyane ni umusruro w'amata waheraga mu rwuri rwa Gishwati, n'aborozi bagize ngo babonye umukiriya bakagurishwa bahenzwe.

Mu gushakiraa igisubizo iki kibazo, Ubuyobozi bw'Akarere ka Rutsiro bufatanyije na Guverinoma y'u Rwanda hafashwe ingamba zo kubaka imihanda ifasha abaturage kugeza umusaruro ku isoko yitwa mu ndimi z'amahanga "Feeder Roads" cyangwa se 'Imihanda y'imihahirano' umuntu agenekereje mu rurimi rw'Ikinyarwanda.

Ku ruhande rw'akarere ka Rutsiro, hakaba hazakorwa ibirometero 79 bigabanyijemo imihanda 3 iboneka mu mirenge ya Ruhango, Murunda, Rusebeya, Manihira, Gihango, Mushubati, Musasa, Boneza, Mushonyi na Kigeyo.

Iyi mihanda izaba irimo ibice 2; aho 2 izubakwa hifashishijwe igitaka n'aho undi 1 ukazashyirwamo kaburimbo.

Imihanda izajyamo igitaka akaba ari umuhanda uzaturaka mu murenge wa Ruahango witwa Gakeri-Bitenga-Kajugujugu-Bwiza-Mungoti ku burebure bwa km 25 n'uzaturuka mu murenge wa Manihira witwa Terimbere-Mujebeshi ku Rutindo rwa Mujebeshi ufite km 13.

Umuhanda uzashyirwamo kaburimbo akaba ari umuhanda uzaturuka mu murenge wa Mushubati, ukogoga inkengero z'ikiyaga cya Kivu ugasoreza ku isoko rya Nkora mu murenge wa Kigeyo. Uyu muhanda witwa Mushubati-Sure-Ruhingo-Koko-Musasa-Nkomero-Boneza-NKora. uyu muhanda akaba ari wo muremure kurusha iyindi n'ibirometero 39 birimo kaburimbo ukongeraho km 2 bizaba byubakishijwe igitaka.

Imirimo yo kubaka iyi mihanda ikaba yaratangiranye n'umuhanda wa Gakeri aho imirimo yo gusiza igeze ku km 1. Mu yindi, hagiye gutangira imirimo yo kwimura ibindi bikokorwa remezo bishibora kubangamirwa n'ikorwa ry'umuhanda harimo amazi, amashanyarazi cyangwa ibindi by ngombwa.

Biteganyijwe ko iyi mihanda yose izaba yarangiye bitarenze amezi 18 (umwaka n'igice) uhereye igihe imirmo yatangiriye.

Nyuma y'uko iyi mihanda yuzuye, bikaba byitezwe ko izahindura bidasubirwaho ubuzima bw'abatuye akarere ka Rutsiro dore ko izongera ubukerarugendo bukorerwa muri aka karere. Abaturage bakaba batewe akamuneza n'iyi nkuru yabaye impamo n'uko imvugo  ikaba ingiro na bo baseranya Leta ko biteguye gukora bakiteza imbere babyaza amahirwe bafite ubukungu.