Minisiitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu yasuye akarere ka Rutsiro.

Uyu munsi Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yasuye akarere ka Rutsiro.

Minisitiri yagiranye inama n'abayobozi batandukanye b'akarere ka Rutsiro kuva ku rwego rw'isibo kugera ku karere harimo abagize inama  Njyanama y'akarere, abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge n'utugari, abahagarariye abikorera, abafatanyabikorwa, inama y'igihugu y'abagore, inama y'igihugu y'urubbyiruko n'abahagarariye abakuru b'imidugudu. Inama yabereye ku kibuga cy'umupira cya Mukebera.


Muri iyi nama, Minisitiri Prof. Anastase yagarutse ku bibazo bibangamiye abaturage harimo kutagira amacumbi, ubwiherero butujuje ibisabwa, uturima tw'igikoni tudahari, ubucukuzi bunyuranije n'amategeko n'ibindi. Minisitiri akaba yasabye abayobozi bose gushyiramo imbaraga zihari ibi bibazo bigakemuka.


Abayobozi bitabiriye iyi nama bakaba biyemeje kwesa iyi mihigo bunguranyeho inama na Minisitiri mu gihe cya vuba, nibura bitarenze ukwezi.


Minisitiri Prof. Anastase yagarutse ku gukoresha neza inkunga zigenerwa abaturage batishoboye. Kuri iyi ngingo, yashishikarije abayobozi bitabiriye inama kwirinda gukorakora no kunyereza ibigenewe abatishoboye.Minisitiri yasabye kandi ko imikorere n'imikoranire y'inzego igomba gusenyera umugozi umwe. Yasabye abayobozi b'imirenge, n'abandi muri rusange, kuva mubidafitiye Leta akamaro, bakita kubiteza Leta imbere.


Minisitiri ati: "ingeso yo gurakora igomba gucika." "Uyu mwaka ugomba gusiga Rutsiro yera, yejejwe." Rutsiro igomba kuba ikitegererezo cy'uko abayobozi bagomba kuba biteguye husobanura ibyo bakora!" Yagize ati:"Inyungu rusange buri gihe zigomba kuruta inyungu bwite!" Turashaka abayobozi baharanira inyungu rusange!


Abafatanyabikorwa bo bakaba bifuje ko basangizwa amakuru hakiri kare maze bakagira uruhare batanga mu gukemura ibibazo bibangamiye abaturage.


Abanyamadini by'umwihariko, basezeraniye muri iyi nama ko gukemura ibibazo by'abaturage barabigira ibyabo maze bakabyigisha abakirisitu mu nsengero.


Minisitiri Prof. Anastase akaba yashoje ashimira abafatanyabikorwa ku ruhare bagira mu iterambere ry'akarere anasezeranya kuzongera gusura akarere ka Rutsiro mu kwezi kwa cumi na 11. Yabasabye kandi gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19 cyugarije isi n'u Rwanda turimo.


Nyuma y'iyi nama, Minisitiri Prof. Shyaka Anastase yasuye umurenge wa Kigeyo, aho yasuye uruganda rw'ubuki n'ibiro bya Pariki ya Gishwati ahazwi nko kuri Nteko, ari na ho yaganiriye n'abayobozi batandukanye bo muri Kigeyo kuva ku Isibo kugera ku murenge.

Mu bandi bashyitsi bari bahari ni Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Munyantwali Alphonse, Umuyobozi w'Ingabo mu Ntara y'Iburengerazuba n'Umuyobozi w'akarere Ayinkamiye Emerence.
Minisitiri Prof. Anastase yasabye aba bayobozi gukomeza uruhare rwabo mu kurandura ubukene mu murenge wa Kigeyo. Yasabye kandi abaturiye ikiyaga cya Kivu kwirinda gukoresha imitego y'amafi itemewe kuko bibakururira ingaruka mbi harimo kuroba n'abana b'amafi bigatera ikibazo cy'imirire mibi cyangwa se kugirana ibibazo n'inzego z'umutekano mu gihe bafashwe.