Uyu munsi, itsinda ry'Abadepite ryatangiye uruzinduko rw'iminsi 5 mu karere ka Rutsiro.

Uyu munsi ku gicamunsi, akarere ka Rutsiro kakiriye itsinda ry'Abadepite bari mu ruzinduko rw'akazi ruzamara iminsi 5.

Iri tsinda rigizwe na Hon. Philbert Uwiringiyimana unariyoboye na Hon. Kanyange Phoibe ryakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Ayinkamiye Emérence ari kumwe n'abandi bayobozi banyuranye bo mu karere ka Rutsiro.

Intego nyamukuru y'uru ruzinduko ni ukumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, kumenya uko abaturage  bamerewe nyuma y'uko icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ubukungu, ibikorwa bimwe bigahagarikwa  bikongera gusubukurwa nyuma y'igihe kitari gito, no kumenya ingamba ubuyobozi bwashyizeho mu kurwanya COVID-19 no kwirinda COVID-19.

Abagize itsinda kandi bazagenzura uko iIbyumba by'amashuri biri kubakwa bihagaze n'imbogamizi zaba zihari mu kubyubaka.

Mu bijyanye n'ubuhinzi, aba badepite bazareba uko igihembwe cyihinga gihagaze, basure amakoperative amwe n'amwe akora umwuga w'ubuhinzi hagamijwe kureba uburyo bateguye bakanatangira igihembwe cy'ihinga A .

Iri tsinda rizanasuzuma uburyo abaturage bahabwa serivisi n'uburyo boroherezwa mu kuzibona. Muri zo, bazibanda kuri serivisi z'irangamimerere hitabwa kugenzura uburyo amavuriro cyangwa ibitaro bibyubahiriza nyuma y'uko ibi bigo bihawe uburenganzira bwo kwandika irangamimerere.
Ikindi abagize iri tsinda bazitaho ni ukureba uburyo ibibazo abaturage bagejeje ku badepite mu bihe byabanje byakenuwe n'ubuyobozi.

Mu gikorwa cyo gusura abaturage, aba badepite bazasura abaturage mu mirenge ya Boneza Ruhango na Mukura. Muri iyi mirenge bakazareba uku inyubako z'amashuri n'itangira ryayo bihagaze.

Mu gusoza uru ruzinduko, abadepite bazaganira n'abaturage bahagarariye abandi. Bazaganira ku cyorezo cya COVID-19 aho bazashishikariza abaturage gukomeza kukirinda no gukaza ingamba,  kwizigamira muri Ejo Heza no kwita ku burere bw'abana.

Umuyobozi w'akarere akaba yagaragarije iri tsinda incamake y'uko ibyiciro bazasura bihagaze ari byo ingamba zafashwe mu gukumira no kwirinda icyorezo cya COVID-19,  ibikorwa bitandukanye byakozwe mu guhindura Imibereho y'Abaturage ikaba myiza kurushaho. Umuyobozi kandi yagejeje kuri aba badepite imbogamizi zikigaragaragara my bikorwa bitandukanye zituma bitagenda uko byakagombye.