Fondation Famille Dr. Venant IYAKAREMYE ishishikajwe n’uko umwana wese yiga.

Hagmijwe kunoza imyiteguro y’itangira ry’amashuri, tariki ya 30 Ukwakira 2020, mu cyumba cy'Ikigo cy'Amashuri abanza cya Muhororo, mu Kagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Musasa mu Karere ka Rutsiro habereye inama yahuje abanyeshuri 17/24 n'ababarera 21/24 bose bibumbiye mu itsinda rimwe  rya" Fondation  Famille Dr. Venant IYAKAREMYE".

Iyi “Fondation” ubusanzwe ifite intego nyamukuru yo Gufasha abana bageze igihe cyo kujya mu ishuri mu byiciro byose batagize ubushobozi n'imyumvire ituma bajya mu ishuri no kuzamura imyumvire y'abarera abo bana.

Nk’uko bigarukwaho n’Umuyobozi w’iyi Fondation ari na we wayitangije, Fondation Dr. Venant IYAKAREMYE yatangiye mu mwaka wa 2017; itangirira mu murenge wa Musasa nyuma yo kubona ko intego ya Leta y'Uburezi kuri bose yashoboraga kuba itagerwaho nkuko byifuzwa hakiboneka abana batiga bikomotse ku kubura ibikoresho by'ibanze (impuzangano, amakayi, amakaramu, n’ibindi bikoresho bikenerwa noneho bigakubitiraho n’imyumvire iri hasi y'ababarera).

Inama yari ifite ingingo z’ingenzi zikurikira:
1. Kuganira ku itangira ry'amashuri harebwa niba abanyeshuri bose nta nzitizi zatuma badasubira ku ishuri,
2. Kureba ibikoresho by'ibanze bikenewe ngo abanyeshuri basubire ku ishuri.

abitabiriye inama bakaba bashyizeho  uburyo abanyeshuri   batabonetse  bakwegerwa hakamenyekana niba na bo biteguye gusubira ku ishuri tariki ya 2/11 na tariki 23/11/2020 nkuko byagenwe na Minisiteri y'Uburezi.

Abitabiriye inama bagarutse ku bikoresho by'ibanze bikenerwa  kuri buri wese n’umubyeyi we humvikanwa ko ari nta mpamvu yabuza abanyeshuri gusubira ku masomo.

Abiitabiriye inama kandi bashimiye  abanyeshuri ku buryo bitwaye muri iki gihe cya COVID-19, bakaba bageze igihe cyo gusubira ku masomo bagifite imyitwarire inoze. Banabasabye kuzitwararika mu gihe bazaba bageze mu bigo bigamo kandi bakanarushaho gukunda ishuri no kurikundisha abandi.

Inama yasojwe n’umukino ugaragaza aho bavuye n'intego bafite yo kujya mu cyerekezo Fondation n'itsinda bibumbiyemo babafitiye.