NUDOR yagaragaje ibyavuye mu bushakashatsi ku buryo abafite ubumuga boroherezwa kubona serivisi.

Uyu munsi kuri Vive Hotel ishami rya Rutsiro habereye inama yateguwe na NUDOR ku bufatanye n'Akarere yagaragarijwemo ubushakashatsi bwakozwe mu karere ka Rutsiro mu gihe cy'ibyumweru 2 ku buryo abafite ubumuga boroherezwa kubona serivisi mu bigo bitandukanye.

Mu gutangiza inama, Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro ari na we wayiyoboye, Ayinkamiye Emérence yahaye ikaze abitabiriye inama anashimira NUDOR ku musanzu wayo yatanze wo gukora ubu bushakashatsi ndetse ikanagena umwanya wo kubugaragariza abayobozi

Iyi nama kandi yabitabiriwe na Nsengiyumva Jean Baptiste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa NUDOR, washimiye ubuyobozi bw'akarere ka Rutsiro ku ruhare bugaragaza mu gutuma imishinga ikorera mu karere igenda neza cyane cyane ishyirwa mu bikorwa na NUDOR.

Nsengiyumva Akaba yagarutse ku myumvire y'abantu batandukanye aho yagaragaje ko benshi batarabyumva uko bikwiye aho kugeza ubu benshi bumva korohereza abafite ubumuga ari ukububakira inzira gusa.

Yahamagariye abafite ubumuga kugira uruhare mu bikorwa bisanzwe bya Leta bakagaragaza ko na bo bashoboye koko. Yagarutse kuba abafite ubumuga badakunda kugaragara mu nama, ku muganda se cyangwa n'ahandi avuga ko bitari bikwiye.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko Akarere kagifite  byinshi byo gukora mu kuzamura uburyo abafite ubumuga babona serivisi.