Koperative 4 z’abafite ubumuga zahuguwe ku buryo bwo guteza imbere imishinga.

Mu gihe cy’iminsi 3, ni ukuvuga kuva ku wa Kabiri tariki ya 3 kugeza ku ya 5 Ugushyingo, koperative 4 z’abantu bafite ubumuga zahawe amahugurwa ku buryo bwo guteza imbere imishinga.

Aya mahugurwa yateguwe n’Umuryango Humanity &Inclusion ari na wo  usanzwe ufasha izi koperative ukaba waranateye inkunga imishinga itandukanye izi koperative z’abantu bafite ubuga zikora. Amahugurwa yabereye ku biro by’umurenge wa Gihango anitabirwa kandi n’ "Abakorerabushake bo gukangurira abantu kudaheza abafite ubumuga" (Volonteers of Inclusion Activists).

Izi koperative zatoranyijwe nyuma y’uko buri koperative yagaragaje umushinga ugasuzumwa bikagaragara ko ufitiye akamaro abayigize ndetse n’abaturage bose muri rusange, ndetse by’umwihariko ugakura abafite ubumuga mu bwigunge, biteza imbere bagakirigita ifaranga.

Koperative zahuguwe ni KOBANEMA ikorera mu murenge wa Manihira ikibanda ku bworozi bw’intama zitanga ubwoya bukorwamo imyenda, Tuzamurane Hamwe yo mu murenge wa Gihango ifite “atelier” y’ubudozi, igahinga inanasi n’urutoki, TODEPROCO ikorera mu murenge wa Kigeyo ikita ku guteza imbere ubukerarugendo, isuku n’isukura no kubungabunga ibidukikije ndetse na KOTIBO yo mu murenge wa Boneza ikora ubworozi bw’ingurube n’ubuhinzi bw’urutoki.

Izi koperative zose zikaba zaretewe inkunga ingana n’amafaranga y’u Rwanda 3,485,000 buri imwe.

Mu byaranze aya mahugurwa, harimo isomo ry’imitegurire n’imicungire y’umushinga aho abitabiriye basonuriwe birambuye uburyo umuntu ashobora kumenya umushinga uzazana inyungu n’uzahomba bityo bikamufasha gufata umwanzuro. Harimo kandi isomo ry’uburyo umuntu agomba kwamamaza ibyo akora yifashishije ikoranabuhanga ahagarutswe ku kamaro k’imbuga nkoranyambaga mu kwamamaza ibikorwa maze buri koperative yiyemeza kujya yamamaza   ibikorwa byayo kuri konti  z’imbugankoranyambaga bahise bafungura. Harimo kandi urugendo shuri rwo kwigiranaho ari na rwo rwasoje igikorwa cy’amahugurwa.

Uru rugendoshuri rukaba rwarafashije buri koperative gusura indi aho ibikorwa byayo biri ruyobowe n’Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami ry’Iterambere ry’Umurimo n’Ishoramari mu karere ka Rutsiro Ndayishimiye Mélane n’Umukozi w’Umuryango Humanity &Inclusion Aimable Rwanda Murindangabo, buri koperative ibasha kwigira ku yindi uburyo abayigize bakora bagamije kwiteza imbere ndetse banungurana ibitekerezo ku buryo imishinga yaramba.

Mu gusoza, aba bayobozi bombi bibukije abahuguwe ko badakwiye gupfusha ubusa amahirwe baba bahawe babasaba kuyabyaza umusaruro bashyira mu bikorwa ibyo bahuguweho.