Umunsi wa 2: Umwiherero w’abayobozi batandukanye mu karere ka Rutsiro wasoje uyu munsi tariki ya 8/11/2020.

Uyu munsi kuri Bethany Hotel iherereye mu karere ka Karongi, hakomeje umwiherero w’abayobozi batandukanye mu karere ka Rutsiro uyobowe n’Umuyobozi w’Akarere Ayinkamiye Emérence. Uyu akaba ari umunsi wa 2 ari na wo umunsi uyu mwiherero wasojweho.

Kuri uyu munsi, abateraniye mu mwiherero bakaba barebye ku ngingo zinyuranye harimo 1. Uko imihigo y’imirenge ihagaze, 2. Kuganira ku by’ingenzi bikubiye muri P, BCC1 (Planning, Budgeting Call Circular), 3. Kungurana ibitekerezo ku mishanga migari yakorwa 2021-2022 na 4. kunoza imikorere n’imikoranire.

Ku ngingo ya mbere, buri murenge wagaragaje uko imihigo yawo ihagaze n’uko iri gushyirwa mu bikorwa bemeranya ko iyi mihigo igomba gushyirwamo imbaraga, igakurikiranwa, ikeswa mu gihe cyateganyijwe.

Hagamijwe kunoza igenamigambi ry’akarere, ishami ry’igenamigambi ryagaragarije abitabiriye umwhirero gahunda zishingirwaho hategurwa igenamigambi. Muri zo hagarutswe kuri gahunda y’Akarere y’imyaka 6 (DDS), Imyanzuro iba yarafashwe n’inzego zinyuranye n’inyandiko ikubiyemo ingamba zo guteza imbere akarere (LED: Local Economic Strategy). Abitabiriye bibukijweko ibyiciro by’abaturage hakwiye kureba uko byitaweho kugira ngo hatagira abasigara mu igenamigambi. Tukiri kuri iyi ngingo, hagaragajwe inyandiko zikenerwa n’abashinzwe kuzuzuza kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku karere.

Abari mu mwiherero bibukijwe ko buri gikorwa kijyana n’ingengo y’imari aho bagaragarijwe n’aho ayo mafaranga akomoka. Mu nkomoko yayo harimo ayoherezwa mu karere aturutse ku rwego rw’igihugu.

Mu mishanga migari, havuzweko hifuzwa ko hakorwa ibi bikurikira:
1.    Umuyoboro w’amazi rutura uvana amazi mu murenge wa Nyabirasi mu rwuri rwa GIshwati akazakwirakwizwa mu gice kinini cy’akarere;
2.    Kubaka Stade Mukebera igashyirwa ku rwego mpuzamahanga;
3.    Kubaka ibiraro bitandukanye mu koroshya imigenderanire;
4.    Kubaka imihanda yakorewe inyigo ikaba itarubakwa;
5.    Gutunganya imihanda yo mu mugi wa Congo Nil;
6.    Kubaka urwibutso rwa Nyamagumba;
7.    Kwimura ikigo nderabuzima cya Rutsiro;
N’ubwo iyi mishinga ari yo akarere kagiye gushyiramo ingufu, haracyari umwanya wo kwakira ibitekerezo by’abaturage ku mishinga y’iterambere babona ikwiye kwitabwaho. Ni muri urwo rwego abari muri uyu mwiherero bahise bafata iya mbere batanga ibiterezo ku mishinga itandukanye aho habonetse urutonde rukurikira:
1.    Amatara yo ku mihanda mu mujyi wa Kongo nil,
2.    Umuhanda uhuza akarere ka Rutsiro na Ngororero (Congo nil- Kazabe),
3.    Kubaka agasoko mu murenge wa Mukura kuri santere ya Rufungo,
4.    Kubaka isoko rijyanye n’igihe mu gisiza,
5.    Kuvugurura Stade ya Bugabo;
Ikindi cyagarutsweho kuri uyu munsi wa 2 w’umwiherero ni imikorere n’imikoranire y’abakozi. Abari mu mwiherero bunguranye ibitekerezo ku biranga umukozi mwiza n’akazi gakozwe neza bigamije kwesa imihigo mu iterambere. Bagaragaje ko batishimiye umwanya akarere ka Rutsiro gahagazeho mu kwesa imihigo biyemeza kunoza ibikorwa ku buryo akarere kagaruka mu myanya ya mbere, buri mukozi agakora icyo ashinzwe mu buryo bukwiye.

Umuyobozi w’akarere, Ayinkamiye Emérence, akaba yasabye abakozi gusenyera umugozi umwe kandi bagakorera mu mucyo. Yagize ati: “Iyo ukoreye mu mucyo ntawabona aho aguhera avuga ko udakora inshingano zawe uko bikwiye!” Yasabye abakozi kwirinda amagambo n’ibindi byose byaganisha ku kugonganisha inzego.