Abakorerabushake b’urubyiruko (Youth volunteers) rwa RUTSIRO bakomeje gukagaragaza impinduka mu buzima bw’abaturage.

Iyo umuntu avuze ati: “Urubyiruko!”, ndahamya ntashidikanya ko buri wese umunyereye umuco w’abanyarwarwanda yasubiza ati: “Imbaraga z’Igihugu zubaka kandi vuba!”

Ni byo koko rero, urubyiruko rwabihamije rwiyemeza kugira uruhare mu gukemura ibibazo bitandukanye bibangamiye abaturage, kandi byose rukabikora rutabihatirijwe cyangwa se rutegereje inyishyu iyo ari yo yose ahubwo rwiyemeza kuba abakorerabushake.

Ni muri urwo rwego, abakorerabushake b’urubyiruko rw’akarere ka Rutsiro bagaragaje ko bashoboye byinshi kandi byose bishyira iterambere ry’abaturage.

Ibi bikorwa bitandukanye basanzwe bakora mu buzima bwabo bwa buri munsi, umuntu ntiyapfa guhita abona agaciro kabyo mu ngano y’amafaranga. Gusa ariko na none twafata urugero ku bikorwa bakora by’umwihariko nko mu kwezi kwahariwe ibikorwa by’ubukorerabushake guheruka.

Ibikorwa byose byagezweho nta kiguzi bikaba byari gutwara akarere ka Rutsiro akayabo k’amafaranga y’u Rwanda 1,867,500. Kimwe ku kindi, nguku uko ibikorwa byakozwe mu kwezi kwahariwe ibikorwa by’ubukorerabushake:

1.   Hubatswe imirima y’igikoni 76 mu kurwanya imirire mibi;

2.   Haharuwe ibirometero 2 by’umuhanda;

3.   Hishyuriwe imiryango itishoboye umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza;

4.   Bagize uruhare mu gukumira COVID-19 batanga udupfukamunwa ku baturage batishoboye;

5.   Bagize uruahare mu bukangurambaga bwo kurwanya no kwirinda inda zimburagihe, kurwanya ibiyobyabwenge, kwirinda COVID-19, isuku n’isukura, kwirinda amakimbirane mu muryango n’ibindi;

6.   Hatanzwe kandi inkoko 140 ku baturage batishoboye ngo zibafashe guhangana n’imirire mibi.

Ibi bikorwa n’ibindi tutashyize muri iyi nkiuru bikaba bituma ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bukomeza gushimira abakorera bushaake b’urubyiruko k’uruhare rwabo mu gufasha akarere kugera kuri ibi bikorwa.

Na bo bakaba barakomeje kugaragaza ko batewe ishema n’ibikorwa bakora bakongera gusinyana imihigo n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro. Iyi mihigo ikaba izashyirwa mu bikorwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021.