RUTSIRO-NUDOR: Haracyari byinshi byo gukora mu gutanga serivisi zidaheza zihamye!

Uyu munsi kuri Vive Hotel ishami rya Rutsiro habereye inama ya NUDOR ku mushinga wayo mushya HELASIA uzamara imyaka 3 ushyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Humanity &Inclusion.

NUDOR yari ihagarariwe na Baptiste Murema iyoborwa n'Umujyanama wa Komite Nyobozi y’akarere ka Rutsiro, Uwihanganye Jean Baptiste ihuza abayobozi amashami y'uburezi, iterambere ry'imibereho Myiza, Ubuzima n'Igenamigambi  mu karere n'abayobozi  b'inzego z'umutekano zikorera mu karere ka Rutsiro.

Intego y'iyi nama yari ukungurana ibitekerezo ku bikwiye kwikitabwaho mu kwita kubafite ubumuga no kubafasha kubona serivisi nk'abandi bose. Urutonde rw'ibikwiye kwitabwaho mu kudaheza umuntu n'umwe akaba  ari rwo rwagaragajwe maze rushingirwaho ibitekerezo byatanzwe, byavuyemo imyanzuro itandukanye:

1. Gushyiraho urubuga ruhuriweho n'inzego zose rukazajya rusangirirwaho ibitekerezo n'uko abafite ubumuga barindwa guhezwa  uko bishoboka kose,

2. Kwirinda amakosa y'imyubakire atuma abafite ubumuga badashobora kubona seriivisi bakeneye uko bikwiye,

3. Guhugura abantu bakira  abantu benshi bashaka serivisi ku buryo umuntu ufite ubumuga yoroherezwa kubona serivisi,

4. Gukora ubukangurambaga bw'abaturage mu guhindura imyumvire ku bumuga binyuze mu Nteko, umugoroba w'umuryango n'ahandi hahurira abantu benshi.

Abari mu nama babonye ko buri muntu wese asabwa kumva ko abantu bafite ubumuga bagomba kubona serivisi nk'abandi bose. Kuborohereza ni inshingano za buri wese, mu bikorwa rusange cyangwa iby'umuntu ku giti ke.

Inama igana ku musozo, byagaragaye ko haikiri byinshi byo gukora mu gutanga serivisi zidaheza zihamye, byatumye abitabiriye inama biyemeje gukangurira abantu bose kubahiriza uburyo bworohereza abafite ubumuga ahantu hose nko mu mashuri, insengero, amahoteri, inyubako za leta, n’ahandi.