Abaturage b’Utugari 3 tw’Umurenge wa Murunda bashimishijwe no kuba barabonye amazi meza

Nyuma y’igihe kitari gito abaturage bo mu murenge wa Murunda bari bamaze badafite amazi meza hafi yabo, ubu baragaza ko bishimye kubera ko bashoje umwaka bafite amazi meza.

Aba baturage bakaba bagaragaza ko ikibazo cyo kutagira amazi meza cyatumaga bagerageza kuyashaka mu mibande iri hirya no hino aho bagaragaza ko byari bibangamiye imibereho yabo. Kutagira amazi byatumaga batubahiriza amahame y’isuku uko bikwiye ndetse bikanatera uburwayi bw’indwara zikomoka ku mwanda. Izi ndwara, nk’uko abaturage babitangaza, habagamo impishwi, inzoka n’izindi zifitanye isano n’umwanda.

Ariko kuri ubu, aba baturage baremeza ko aya mazi babonye agiye guhindura ubuzima bwabo, bakagira isuku uko bikwiye ku buryo ntahantu bazongera guhurira n’indwara ziterwa n’umwanda.

Mu gihe bakoraga urugendo rw’isaha bajya gushaka amazi mbere yo kubona uyu muyoboro, ubu abaturage ntibarenga m 500 kuko begerejwe amavomero.

Uyu muyoboro, ukaba ufasha abaturage basaga ibihumbi 5800 bari mu tugari 3 twa Twabugezi, Mburamazi na Rugeyo. Uyu muyoboro ufite uburebure bwa Km 13.5, ukagira amavomero rusange 13 ukaba waruzuye utwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 112.

Akarere ka Rutsiro, kakaba karawakiriye tariki ya 15 Ukuboza 2020 kawushyikirijwe na Croix Rouge y’u Rwanda ari nayo yawubatse muri gahunda yayo yo gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza.

Umuhango wo kuwakira  wari uhagarariwe n’Umuyobozi w’Ishami ry’Ibikorwa Remezo mu karere ka Rutsiro, Munyurangabo David, na Nayituriki Espérence wari uhagarariye Croix Rouge mu Ntara y’Iburengerazuba.

Akarere ka Rutsiro kakaba kashimiye Croix Rouge ku gikorwa cy’indashyikirwa igejeje ku baturage kanasezeranya ko kazakora ibishoboka byose gasigasira uyu muyoboro mu rwego rwo kurinda no kurengera ibyagezweho.