Abaturage b'Umurenge wa Mukura barashima Ubuyobozi nyuma yo kububakira ikiraro.

Ubusanzwe Akarere ka Rutsiro karangwa n’imisozi miremire kandi kakagira imvura nyinshi mu gihe cyayo.

Ibi byombi, imvura nyinshi n’imiterere y’akarere, biba intandaro y’ibiza byangiza ibikorwa bitari bike ndetse bigatwara n’ubuzima bw’abaturage rimwe na rimwe.

Ibikorwa remezo na byo biri mu byangizwa n’ibiza mu karere ka Rutsiro. Ni muri urwo rwego abatuye umurenge wa Mukura by’umwihariko mu kagari ka Kabuga basizwe mu bwigunge, imihariranire ikaba ingorabahizi nyuma y’uko ikiraro cya Ntaruko cyari cyasenywe n’umugezi.

Ariko uyu munsi, ubu abaturage barashima imiyoborere myiza yatumye bongera kubona ikiraro gikoze neza mu gihe cya vuba.

Iki kiraro cyoroshya imihahiranire y’ abaturage kandi cyikanoroshya imigenderanire. Imirimo yo kucyubaka hamwe n’ibikoresho byakigiyeho bikaba byaratwaye byose hamwe ingengo y’imari ingana n’amafaranga y’u Rwanda  136 373 402.

Iki kiraro kikaba ari kimwe mu mihigo y’akarere ka Rutsiro cyagezweho mu mwaka wa 2019/2020.