Guverineri Munyantwali yasabye uturere kunoza imikoranire n'Itangazamakuru

Uyu munsi tariki ya 16/2/2021 guhera I saa 15:00 kugeza 17:00 Habaye inama iyobowe na Guverineri w’Intara  y’Iburengerazuba Munyantwali Alfonse hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’uturere n’abakozi bashinzwe guhuza inzego, itangazamakuru n’itumanaho mu muturere.

Iyi nama yari igamije kungurana ibitekerezo ku buryo bwo kunoza imikoranire n’itangazamakuru ndetse no kuyatangaza.

GUverineri yagarutse ku ruhare rukomeye abakozi bafite itangazamakuru munshingano zabo bafite mu kumenyekanisha ibikorwa by’uturere ndetse anabasaba gufata iya mbere mu gutuma habaho imikoranire myiza hagati y’inzegoo z’ubuyobozi n’ibitangazamakuru bitandukanye yaba ibikorera muri utwo turere cyangwa hanze yatwo.

Nyuma y’uko abitabiriye inama bagaragaje ko hari ibigikenewe kugira ngo iyi mikorere myiza igerweho, Guverineri yijeje ko ubuyobozi bugiye gukora ibishoboka izo mbogamizi zigakurwa mu nzira.

Guverineri yashoje inama yibutsa ko ari byiza ko ibokorwa bikorerwa abaturage ari ngombwa ko bimenyekana kandi inzego zose zikabigiramo uruhare.