Igikorwa cyo gusuzuma uko ibibazo bibangamiye Imibereho y'Abaturage bigenda bikemuka cyatangiye uyu munsi.

Uyu munsi mu karere ka Rutsiro hatangiye igikorwa cyo kugenzura uburyo ibibazo bibangamiye Imibereho y'Abaturage bigenda bikemuka mu mirenge 13 igize akarere.
Mu matsinda atandukanye ayobowe n'abayobozi b'akarere, uyu munsi bakoreye mu mirenge ya Kivumu, Nyabirasi,  Kigeyo na Mukura.

Igikorwa cy'ubugenzuzi kikaba kibanze ku 1. Gusuzuma imikorere y'Itsinda rikurikirana ibibazo bibangamiye Imibereho y'abaturage, 2. Inzu zubatswe n'izasanywe, 3. Ubwiherero bwubatswe n'ubwasanywe, 4. No gusura abaturage aho batuye cyangwa aho ibikorwa biri.

Itsinda ryari riyobowe n'Umuyobozi w'akarere Ayinkamiye Emérence ryakoreye mu murenge wa Kivumu rigizwe n'Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rutsiro, Umuyobozi w'agateganyo wa Dasso mu karere, Umukozi Ushinzwe Guhuza Inzego n'Itangazamakuru n'Umukozi Ushinzwe gukurikirana porogaramu mbonezamikurire y'abana mu karere bakaba basuye abaturage harimo aba bakurikira:

1. Nyirahabimana Vincentia utuye Kabujenje utaragiraga umusarane ubu akaba awufite,
2. Bizimungu utuye Kabujenje mu mudugudu wa buhogo,
3. Gatambiye Jean utuye Kabujenje mu mudugudu wa Buhogo
3. Sekabanza Ildephonse utuye mu kagari ka Nganzo mu mudugudu wa Muramba
4. Habarurema Celestin utuye mu kagari ka Nganzo mu mudugudu wa Muramba.