Umuyobozi w'Akarere, Ayinkamiye Emérence, yashishikarije abanyeshuri gukomeza umuhate wo gukunda amasomo.

Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emérence ari kumwe n'inzego z'umutekano yasuye abanyeshuri bo mu kigo cya Collège de la Paix mu murenge wa Gihango mu rwego rwo kubashishikariza gukomeza gukunda amasomo.

Ibiganiro byagarutse ku ruhare rw'abanyeshuri nk'urubyiruko mu kubaka igihugu abanyarwanda bifuza.

Yagize ati: "Kubaka igihugu wifuza uri umunyeshuri bigusaba kubiharanira: kwiga cyane no kugira discipline ni byo bikwiye kuranga umunyeshuri."

Abanyeshuri bakaba batanze ibitekerezo bitandukanye bose bahuriza ku muhate umunyeshuri agomba gushyira mu masomo ye kugira ngo abashe kugera ku iterambere igihugu gikeneye.

Umuyobozi w'akarere, Ayinkamiye Emérence, akaba ashishikariza abanyeshuri gukomeza guharanira kwigira, biga cyane kandi baharanira guhanga udushya.

Muri ibi biganiro, hagarutswe ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 abanyeshuri bose basabwa kuyubahiriza bibuka gukaraba intoki kenshi gashoboka ndetse no kugira ikinyabupfura gikwiriye umunyeshuri ushaka iterambere.

Yagize ati: "Iterambere ry'Igihugu ni twe twese, ariko iry'ejo hazaza ho ni mwebwe urubyiruko."

Umuyobozi w'akarere Ayinkamiye Emérence kandi yashoje asaba abanyeshuri gusenyera umugozi umwe bakarangwa n'ubumwe buzira amacakubiri. Yabasabye kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.