Akarere ka Rutsiro kizihije Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore

Uyu munsi tariki ya 8/3/2021 mu karere ka Rutsiro hizihijwe umunsi mpuzamahanga w'umugore ku nsanganyamatsiko igira iti: "Munyarwandakazi ba ku ruhembe mu isi yugarijwe na COVID-19."
Ku rwego rw'akarere,  uyu munsi wizihirijwe mu murenge wa Boneza hari Umuyobozi w'akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emérence, Umuyobozi Mukuru muri Ministeri ifite urubyiruko mu nshingano n'inzego z'umutekano.
Mu bikorwa byaranze uyu munsi harimo umuganda wo gukora ibikorwa bitandukanye no kuremera abatishoboye hatangwa amatungo magufi n'ibindi bikoresho bitandukanye.
By'umwihariko, binyuze mu mushinga Berwa Kinunu, abakobwa babyariye i wabo bakaba bahawe impamyabumenyi nyuma yo gusoza amasomo y'ubudozi haniyongeraho imashini zidoda zatanzwe na Minisiteri ifite Urubyiruko mu nshingano yari ihagarariwe n'Umuyobozi Mukuru Solange Tetero.

Izi mashini zikaba zatanzwe zihawe Koperative Berwa Kinunu zigenewe gufasha abahawe impamyabumenyi 92 gukpmeza umwuga nta mbogamizi buri wese akazaba afite imashini ye akoresha. Uretse kuba bahawe izi mashini, abaterankunga banasezeranyije abasoje amasommo yabo ko bazakodesherezwa aho gukorera mu gihe cy'amezi atandatu.

Umushinga wo gufasha Koperative Berwa Kinunu ugamije gusubiza agaciro abakobwa babyariye i wabo no gukumira ko bakongera gushukwa cyangwa kwiyandarika bakaba banakongera kubyara mu gihe n'abo bafite babarera bigoranye.
Umuyobozi w'akarere Ayinkamiye Emérence yasabye abahawe imashini kuzifata neza zikabafasha kwiteza imbere kimwe n'abaremewe amatungo. Yabibukije kandi ko atari igihembo, ko ahubwo ari uburyo bwo gukomeza kubaha intangiriro abasaba kugira uruhare mu gukumira inda zitifuzwa.

Mu gusoza, Ayinkamiye yibukije abitabiriye uyu muhango cyane cyane abagore ko u Rwanda ruhanganye n'icyorezo cya Covid 19 kandi ko kugitsinda bisaba uruhare rwa buri wese ariko asaba abagore kuba ku ruhembe mu isi ya Covid 19.