Akarere ka Rutsiro katashye ECD yuzuye itwaye amafaranga akabakaba miliyoni 100.

Uyu munsi tariki ya 11/3/2021, akarere ka Rutsiro kacyiriye kandi gataha urugo mbonezamikurire rw'abana bato (ECD) rwubatswe ku bufatanye bw'akarere na World Vision ku nkunga y'Ikigega cya Korea cy'ubutwererane mpuzamahanga.

Umuhango wayobowe n'Umuyobozi w'akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage Musabyemari Marie Chantal ari kumwe n'umukozi wa World Vision, Leon Rurangwa (DME: Design Monitoring &Evaluation) wari uhagarariye Umuyobozi w'Ishami rya World Vision mu karere ka Rutsiro Tunga Cluster. Iyi ECD yubatse mu murenge wa Mushubati, akagari ka bumba.

Uru rugo mbonezamikurire rukaba ruri ku rwego rushimishije rugize n'ibyumba 2 by'amashuri bishobora kwakira abana hagati ya 40 na 60 buri kimwe, igikoni kijyanye n'igihe, ibikorwa remezo by'isuku ndetse n'aho abana cyangwa abaturage bakwifashisha nk'ubwugamo mu gihe hari imvura cyangwa izuba ryinshi.

Ku ruhande rwa World Vision,  hasabwe ko iki gikorwa remezo gifatwa neza kandi kigakoreshwa uko bikwiye kugira ngo icyari kigamijwe kizagerweho.

Na ho Musabyemariya, mu izina ry'ubuyobozi bw'akarere,  yijeje abafatanyabikorwa ko koko intego igamijwe igomba kugerwaho baha abana uburere n'uburezi bikwiye.
 
Ku ruhande rw'abaturage, bagaragaje ibyishimo bidasanzwe byo kuba babonye ahantu heza hajyanye n'igihe abana babo bazajya bigira ndetse bakaaharererwa.

Uru rugo mbonezamikurire rukaba rwitezweho gufasha ababyeyi bo mu mirenge ya Mushubati akagari ka Bumba na Gihango mu kagari ka Bugina by'umwihariko dore ko abana babo bakoraga urugendo rurerure bajya ku ishuri ndetse bigatuma hari n'abakererwa gutangira kubera gutinya urugendo.