Umunsi Nyafurika wo gufatira ifunguro ku ishuri wizihirijwe ku ishuri rya G.S Rugote ku rwego rw'Akarere

Uyu munsi tariki ya 23/3/2021,ku kigocy'Ishuri cya Rugote giherereye mu murenge wa Gihango, Akagari ka Shyembe hizihirijwe Umunsi Nyafurika wo gufatira ifunguro ku ishuri ku rwego rw'Akarere ka Rutsiro.

Uyu muhango wayobowe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Madamu Musabyemariya Marie Chantal. Abanyeshuri, abarezi n'abahagarariye ababyeyi barerera muri iki kigo bagiranye ibiganiro byagarutse ku kamaro ko gufatira ifunguro ku ishuri, imbogamizi n'ingamba zihari zo gutuma iyi gahunda nziza igenda neza uko bikwiye.

Tugarutse ku kamaro ko gufatira ifunguro ku ishuri, Musabyemariya yibukije ko umunyarwanda yagize ati: Ikirima ni ikiri mu nda!" Bishatse kuvuga ko umwana wariye ari we wiga neza, agakurikira amasomo nta gusinzira mu ishuri kandi bigatuma ubwenge bwe bukora neza. Yagaragaje kandi ko gufatira ifunguro ku ishuri bigabanya umubare w'abana bata ishuri.

Kubera iyo mpamvu, Musabyemariya yashishikarije inzego zose kwitabira iyi gahunda. Yasabye ababyeyi kuzuza uruhare rwabo nta n'umwe ubuzemo bityo bagafatanya na Leta gutuma iyi gahunda itanga umusaruro. Yagize ati: "Umubyeyi wirengagije uruhare rwe mu gushyigikira gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri, aba abangamira abandi bityo bigatuma kugaburira abanyeshuri bitagenda neza." Yibukije ko iyi gahunda itareba ababyeyi bamwe cyangwa abandi, abakure cyangwa aba hafi. Yagize ati: "ni byiza ko abana basangira. Iyo basangira ntibaba basangira ibiryo gusa, ahubwo baba basangira n'umuco!"

Musabyemariya yagarutse ku bagira uruhare mu gutegura ifunguro ry'abanyeshuri abasaba kugira umuco w'isuku. Yagize ati: "Aho kugaburira abana ifunguro rifite umwanda, byaruta ukaryihorera kubera ko n'ubundi uba umutera izindi ndwara zizatuma kwiga bitamushobokera."

Mu mbogamizi zagaragajwe harimo kuba ababyeyi bamwe bataracengerwa n'iyi gahunda neza aho yijeje ko ubuyobozi burakomeza ubukangurambaga kugeza ababyeyi bayigize iyabo. Na ho ku cyagaragaye nko kuba umubyeyi afite abana barenze 1 ku ishuri bityo gutanga umusanzu bikamugora, Musabyemariya yashishikarije ababyeyi kubyara abo bashoboye kurera baboneza urubyaro.

Uyu munsi wizihije ku ncuro ya 5 mu Rwanda, akaba ari incuro ya 6 muri Afurika, wasojwe n'ikorwa cyo gufata ifunguro rigizwe n'indyo yuzuye.